Greeg Schoof nyiri Radio Ubuntu butangaje yahambirijwe atiniguye


Pasiteri Greeg Schoof ufite ubwenegihugu bw’Amerika, akaba umuyobozi wa Radio Ubuntu Butangaje “Amazing Grace” ariko kuri ubu itagikora nyuma yo guhagarikwa na RURA kubwo gucishaho ikiganiro gitesha agaciro umugore kirimo n’ivangura, hakabaho kwinangira ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi Radio, ahubwo agahitamo kujya mu nkiko, mu gitondo cy’ejo hashize kuwa mbere tariki 7 Ukwakira 2019, nibwo yatawe muri yombi na polisi mu Mujyi wa Kigali aho yaragiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru cyahise kiburizwamo, mu kumufata uyu mugabo yumvikanye avuga ko atazi impamvu afashwe, ariko ubuyobozi bukemeza ko yari agiye gukora ibyo atarafitiye uburenganzira.

Aho ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigiye kubera we n’abanyamakuru barahageze ba nyiraho banga ko binjiramo, ngo mu gihe yarimo abwira abanyamakuru ko yangiwe kwinjira aho yari yateguye guhurira nabo nibwo polisi yahise iza imuta muri yombi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyatangarije ikinyamakuru The New Times ko uyu mupasiteri w’umunyamerika yoherejwe iwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, kuko ari umwimukira udakenewe.

Nyuma y’uko Polisi y’igihugu yahise iburizamo kiriya kiganiro n’abanyamakuru, ikamuta muri yombi yahise imushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, ngo akorweho iperereza.

Nyuma yo gukorwaho iperereza, Pasiteri Schoof yahise yoherezwa iwabo igitaraganya cyane ko ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cyavuze ko ibyangombwa bye byo gukorera mu Rwanda byarangiye kera,ntahabwe ibindi. Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Regis Gatarayiha.

Gatarayiha yagize ati “Gregory Schoof Brian yurijwe indege yoherezwa iwabo kuko yari umwimukira udakenewe. Icyangombwa cye cyo gukorera mu Rwanda cyarangiye kuwa 06 Nyakanga 2019. Gusaba kuguma mu Rwanda byagombaga guturuka kuri we ariko we yifuzaga kugenda. Ibikorwa biteza umwuka mubi muri rubanda yinjiyemo ntabwo biri mu byemerewe umuntu wifuza kuva mu gihugu.”

Gatarayiha yavuze ko kwirukanwa kwa Schoof byakozwe hakurikijwe amategeko ya Guverinoma y’u Rwanda agenga abinjira n’abasohoka.

Mu itangazo Pasiteri Greeg Schoof yahaye abanyamakuru mbere y’uko afatwa ryari ryanditsemo ko yajuririye urukiko rw’ubujurire ariko hashize amezi atatu adasubizwa.

Yanditse ko agiye kuva mu Rwanda ariko “ashaka gusiga asobanuye neza ibyo bakorewe”.

Muri iri tangazo yasinyeho asobanura ko urwego rw’abanyamakuru (Rwanda Media Commission), urwego rugenzura imirimo imwe n’imwe mu Rwada (RURA) n’umukozi warwo witwa Tony Kuramba babahohoteye.

Uyu munyamerika yanditse ko yibaza “niba guverinoma y’u Rwanda ishaka kujyana Abanyarwanda mu muriro”.

Ati: “Radio ya gikiristu yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, insengero 7000 zarafunzwe,… abana mu mashuri bashishikarizwa gukoresha udukingirizo…”

Mu kwezi kwa gatanu Schoof yatsinzwe ikirego nyuma yo kujurira mu rukiko rukuru ku ifungwa rya Radio ye. Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko atanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, yongeraho ko “ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda”.

We avuga ko ibi bidakwiriye ndetse akavuga ko abantu bose bakwiriye gusengera u Rwanda.

Kumubuza gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru yavuze ko binyuranye n’ubwisanzure buvugwa n’Itegeko Nshinga mu Rwanda. Asoza iyi nyandiko ye ati: “Sinaje hano kurwanya leta, naje kuvuga ubutumwa, sinitaye kuri politiki, sinitaye kumenya ngo perezida ni inde cyangwa ishyaka riri ku butegetsi. Ariko iyi guverinoma yafashe inzira zirwanya Imana mu mikorere yayo”.

Twabibutsa ko Radio Ubuntu butangaje yafunzwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyayitambutseho umwe mu bapasiteri apfobya abagore akabita “ikibi”.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment