APR FC ikozwe mu ijisho na AS Kigali


Umukino wahuje APR FC na AS Kigali wamaze iminota 106, waranzwe n’imvune n’ imvune zikomeye, urangiye amakipe yombi aganyije, aho APR FC yishyuwe igitego yari yaryamyeho mu minota 3 ya nyuma y’umukino.

Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi aho amakipe yombi yakomeje gucungana iminota 45 irashira  nta nimwe irebye mu izamu, umusifuzi yongeraho indi 10 nayo irangira ari 0-0.

APR FC yakomeje kuyobora umukino kugeza ku munota wa 72 ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira mwiza yahawe na Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye Sugira.

Nyuma y’iki gitego AS Kigali yagerageje kwirwanaho ngo idatsindwa ikindi dore ko yarushwana na APR FC yahabwaga imbaraga n’abafana bayo bari bakangutse kubera ko yari yatsinze, ariko inzozi z’abakunzi ba APR FC zo gutsinda uyu mukino zayoyotse ubwo mu minota 6 ya nyuma  y’inyongera, aho  Rusheshangoga yaboneje igitego cyo kwishyura mu izamu giturutse kuri coup Franc.

Twabibutsa ko APR FC izaba yakiriwe na Bugesera FC ku munsi wa kabiri wa shampiyona, mu gihe AS Kigali izagaruka mu kibuga kuwa Kabiri yakirwa na Rayon Sports.

 

IHIRWE Chris

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment