Perezida wa Rayon Sports yishongoye ku bategereje ko yeguzwa


Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate waraye asinyanye amasezerano y’ubufatanye na La Parisse Hotel azafasha abakinnyi ba Rayon Sports kuzajya bayikoreramo umwiherero ndetse n’imyitozo ngororamubiri, akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko nta kintu kimuteye ubwoba ku buyobozi bwe kuko ngo nta gishobora gutsinda ukuri.

Ati “Nta na rimwe ikinyoma kijya gitsinda ukuri. Burya iyo uri mu kuri nta kintu kigutera ubwoba.Uzaterwe ubwoba nuko utari mu kuri. Ntari mu kuri naza mu banyamakuru nkababeshya, nkabaha ruswa nkababwira nti muvuge ibi, mwandike ibi kuko turabizi ko bijya bibaho, ariko ibyo tuvuga ni ukuri, kuratuvugira ndetse niko kwatumaze ubwoba”.

Yakomeje ashimangira ko komite iriho nta kibazo ifite, iri kuzanira Rayon Sports abafatanyabikorwa benshi.

Ati “Mumaze kuza inshuro nyinshi muje kureba abafatanyabikorwa.Turimo kubaka ikipe ntabwo duterwa ubwoba n’abavuga ibindi. Ku bavuga ngo bagiye guhirika komite, babibashije iyo komite n’ubundi yaba yarahirimye.Nta bushobozi babifitiye. Ntabwo baba aribo bayihiritse yaba yarahirimye kera. Reka mpumurize abakunzi ba Rayon Sports ko abakoze biriya nta bubasha bari bafite yaba mu rwego rw’amategeko n’ubushobozi no mu bintu byinshi bwo kuba bahirika komite.”

Perezida wa Rayon Sports yashimangiye ko we na komite ye nta bwoba batewe n’ibivugwa ko bashobora kweguzwa n’itsinda ry’abantu bavuga rikijyana muri iyi kipe kuko ngo bubakiye ku kuri kandi bakomeje guteza imbere ikipe.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment