Bishop yagaragaje imbamutima afitiye Shanitah wegukanye Miss Supranational


Bishop Rugagi Innocent yifashishije urubuga rwa Facebook yagaragaje imbamutima ze ashima Imana bikomeye yishimiye intsinzi ya Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.

Ubwo Rugagi yasengeraga Shanita amusabira kuba Miss Rwanda

Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere. Bamwe batangira kuvuga ko yahanuriwe ibinyoma, mu gihe Rugagi we yavugaga ko abantu bamwumvise nabi atamuhanuriye ahubwo yamusengeye amwifuriza intsinzi.

Mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2019 rishyira ku wa 9 nibwo Umunyana yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahigitse abakobwa 14 bari bahanganye.

Shanitah nyuma yo guhigika abandi akegukana ikamba rya Miss Supranational

Yahembwe miliyoni 1 Frw, akazanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019.

Umunyana wabaye Miss Sipranational Rwanda 2019 umwaka ushize yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss UniversityAfrica ryabaye mu Ukuboza 2018. Yanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment