Rayon Sports mu gihombo gikomeye


Nk’uko perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangarije abanyamakuru mbere yo gucakirana na Al Hilal, iyi kipe yari yarateganyije ko izinjiza mu ngengo y’imari yayo ya 2019-2020 akayabo ka Miliyari imwe na miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda (1,540,800,000 Frw), aturutse mu mpande zitandukanye zirimo ayo yagombaga guhabwa igeze kuri mu mikino nyafurika ndetse n’ayo yagombaga guhabwa na AZAM TV wari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda.

Rugikubita Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ku kinyuranyo cy’igitego yatsindiwe i Nyamirambo,bituma akayabo ka miliyoni 801 n’ibihumbi 500,000 Frw yari gukura mu bihembo by’ikipe yageze by’amarushanwa ya CAF arimo ibihembo bihwanye n’ibihumbi 500 by’amadokari ahembwa ikipe iyo igeze mu cyiciro cy’amatsinda ya CAF Champions League yiyongeraho ayo iyi kipe yari izinjiza kuri stade ku mikino yakiriye.

Rayon Sports kandi yahombejwe no gusesa amasezerano hagati ya AZAM Media Ltd na FERWAFA, kuko yateganyaga kuzabona miliyoni 10 yo kwitegura na miliyoni 42 yateganyaga kuzahabwa yegukanye shampiyona y’umwaka utaha.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment