Impanuka idasanzwe yahitanye abimukira benshi


Abimukira barenga 150 barohamye mu nyanja ya Mediterranee iherereye ku gice cya Libya, ubwo amato abiri bari barimo bagerageza kwambuka ngo bajye ku mugabane w’Uburayi yakoraga impanuka.

Komiseri w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi, Filippo Grandi, yise iyi mpanuka nk’iya mbere ikomeye ibereye mu nyanja ya Mediterranee.

Charlie Yaxley, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, yavuze ko bamaze kurokora abantu 147, gusa bakaba biteze ko abandi barenga 150 baburiwe irengero.

Aya mato abiri yari atwaye aba bimukira barenga 300, yakoreye impanuka nko mu birometero 120, mu gice cy’Uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Libya, Tripoli.

Igisirikare cya Libya kirwanira mu mazi, cyatangaje ko abari bari muri ariya mato biganjemo abanya-Erithrea ndetse n’abandi bantu bo mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’abo mu bihugu by’Abarabu.

Igihugu cya Libya kiza imbere mu bicumbikiye abimukira benshi, ari na yo mpamvu gikunze kurangwamo impanuka z’abimukira zihoraho. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo hashize yatumye umubare w’abimukira bamaze kurohama mu nyanja ya Mediterranee ugera kuri 600.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment