Ukraine: Hatowe umudepite ukomoka mu Rwanda


Mu matora y’Abadepite yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize abaturage batoye abadepite bari basanzwe mu mirimo itandukanye ndetse imwe utakeka ko uwayikoraga yaba umudepite. Mu batowe kandi harimo uwitwa Zhan Beleniuk ufite Se wakomokaga mu Rwanda witabye Imana uguye ku rugamba.

Ubwo uyu watorewe kuba umudepite muri Ukraine yasuraga komite Olempike yo mu Rwanda ari kumwe na perezida wayo

Nk’uko BBC yabitangaje ngo se w’uyu watowe yari umupilote w’indege za gisirikare akaba yaraguye ku rugamba umuhungu we afite imyaka 11 y’amavuko.

Uyu mugabo w’imyaka 28 asanzwe akunzwe cyane muri Ukraine kuko ari we mukinnyi wamamaye cyane mu mukino wo gukirana. Ni umudepite wo mu ishyaka ry’Umukuru w’igihugu Zelensky.

Se wa Zhan Beleniuk yize ibyo gutwara indege muri Kaminuza ya Kiev aba ari naho amenyanira n’umukobwa baje gushakana

Depite  Beleniuk yatangiye umukino wo gukirana afite imyaka ikenda.  Yatsinze imikino myinshi mu bihugu by’Uburayi ndetse atsindira umudari wa bronze mu mikino Olympique yabereye muri Rio de Jineiro muri Brezil, icyo gihe hari muri 2016.

Depite  Beleniuk yatangaje ko akunda inkomoko ye yo mu Rwanda no muri Africa muri rusange ariko nanone akemera ko afite n’amaraso ya Ukraine.

 

@umuringanews.com

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment