Amabwiriza mashya muri Sudani y’Epfo


Minisitiri w’Itumanaho, Michael Makuei yabwiye AFP ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire nyayo y’iyo ndirimbo yashyizweho mu mwaka wa 2011 mbere gato y’ubwigenge bw’icyo gihugu.

Makuei yagize ati “Bose babimenye, indirimbo yubahiriza igihugu igenewe Perezida, ni ukuvuga mu birori byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari buri wese.”

Yakomeje agira ati “Twarimo tubona yaba Minisitiri, umunyamabanga, yewe na Guverineri cyangwa Umunyamabanga wa Leta igihe habaye inama yose indirimbo y’igihugu ikaririmbwa.”

Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu ushize.

Icyakora yavuze ko indirimbo yubahiriza igihugu izakomeza kuririmbwa mu bikorwa bya za Ambasade z’icyo gihugu hirya no hino ku isi ndetse no ku mashuri aho abana bigishwa kuyiririmba.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo kubuza abasirikare kwambara imyenda y’akazi mu gihe batanga ibiganiro mu baturage.

Ntabwo yasobanuye ikizaba niharamuka hagize ufatwa atubahirije ayo mabwiriza.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment