Uko Amakipe azacakirana muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu cyumba cy’itangazamakuru cya Stade ya Kigali ni ho habereye tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakipe yose 16 azakina iki cyiciro.

Uko amakipe yatomboranye muri 1/8


Tariki ya 12 Kamena 2019

  • Mukura VS vs Kiyovu Sports
  • Etoile de L’est vs Police FC
  • Gicumbi FC vs Espoir FC
  • Intare FC vs Bugesera FC


Tariki ya 13 Kamena 2019

  • APR FC vs As Kigali
  • Marines FC vs Rayon Sports
  • Gasogi United vs Rwamagana City FC
  • Hope FC vs Etincelles FC
Mukura izacakirana na Kiyovu

Amakipe 10 yabashije gutsinda mu ijonjora ribanza arimo Mukura Victory Sports, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Espoir FC, Intare FC, Bugesera FC, APR FC, Marines FC, Rayon Sports na Gasogi FC yongeweho andi atandatu yatsinzwe bidakabije.

Ayo makipe yagize amahirwe yo gukomeza n’ubwo yari yasezerewe, ni: Etoile de l’Est, Police FC, AS Kigali, Rwamagana City FC, Hope FC na Etincelles mu gihe ayasezerewe ari Interforce FC, Vision FC na Unity SC zagiye hanze y’iri rushanwa zisangayo Sunrise FC yaryikuyemo idakinnye.

Tombora yahuje aya makipe uko ari 16, aho yasize umukino ukomeye uzahuza APR FC imaze kwegukana iri rushanwa inshuro icyenda hamwe na AS Kigali yaryegukanye mu 2013.

Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka, izahura na Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu kuva mu 1996, izahura na Marines FC.

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment