Bombori bombori muri ADEPR


Hashize iminsi mu itorero ADEPR havugwa ibitagenda, bamwe bafungwa, itoneshwa rya bamwe mu ba pastier abandi bagahezwa,  hakabaho itegurwa ry’ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bigasubikwa umunsi wageze bitamenyeshejwe abo bireba, n’ibindi binyuranye bivugwa muri iri torero bitagenda neza, kuri ubu abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bakaba bandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero basaba kweguza abagize Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye biri mu itorero.

Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda hamwe n’iryo ku Mugabane w’Iburayi.

Ikindi bavuga ni ikijyanye n’imiyoborere idahwitse ya Dove Hotel hamwe n’ikijyanye nuko bamwe mu bayobozi bakuru b’iri torero ngo bakoresha dipolome z’impimbano.

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem, yabwiye itangazamakuru ko ibyo bibazo byose biri gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo, ariko yirinda kugira uwo atunga urutoki.

Ati “Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo. Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.”

N’ubwo havugwa umwuka mubi mu Itorero rya ADEPR ndetse akaba ari ikibazo kimaze iminsi, ku ruhande rw’Ikigo gifite amatorero mu nshingano zacyo, cyerekanye uko kibibona, aho  Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza “RGB”, yavuze ko nta gikuba cyacitse muri ADEPR, ibi bikaba byavuzwe mu gihe bariya bakirisitu bakigejejeho kopi zisaba komite nyobozi yabo kwegura.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment