Kujya ku butegetsi bimufashije gushyingura umubyeyi we mu cyubahiro


Biteganyijwe ko umubiri  wa Étienne Tshisekedi wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bunyuranye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”,  akaba n’umubyeyi wa Perezida Felix Tshisekedi  uyoboye iki gihugu nyuma yo gutsinda amatora, azashyingurwa  muri iki gihugu cy’amavuko mu cyubahiro, ku itariki ya 1 Kamena 2019, nyuma y’imyaka 2 apfuye, umurambo we ukaba wari ukiri mu gihugu cy’Ububiligi.

Etienne Tshisekedi agiye gushyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cye cy’amavuko

Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse ntiyanavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila wahiritse Mobutu mu 1997.

Étienne Tshiseked  yaje no kutavuga rumwe na Joseph Kabila wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma y’urupfu rwa se, ndetse baza guhatana mu matora yo mu mwaka wa 2011 ariko aratsindwa. Yakomeje kuba imbere mu batavuga rumwe na Kabila kugeza ubwo yashiragamo umwuka kuya 1 Gashyantare 2017, afite imyaka 84.

Indege izazana umurambo wa Étienne kuwa 30 Gicurasi 2019, akuwe aho yararuhukiye mu nzu yabigenewe, akaba azashyingurwa muri Komini Nsele, nyuma yo gushyingurwa mu cyubahiro, azubakirwa ikibumbano kizashyirwa hafi y’aho uwahoze ari perezida Kabila Joseph atuye muri iki gihe.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment