Ibimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA


Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA.

Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko  nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora  kugira ibimenyetso binyuranye.

Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara  igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta n’igicurane bataka.

Dore ibimenyetso bigera kuri bitanu byatanzwe n’inzobere ku ndwara ya SIDA ushobora kureberaho ugakeka ko waba waranduye virusi itera SIDA.

Habaho ihindagurika ry’ibihe byo kujya mu mihango ndetse ikagabanuka ku mugore cyangwa umukobwa wamaze kwandura virusi itera SIDA

1.Ku mugore habaho guhindagurika k’ukwezi k’umugore: N’ubwo guhindagurika kw’ukwezi k’umugore biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, iki nacyo ni ikimenyetso gitangwa n’izi nzobere. Umugore cyangwa umukobwa ukunda gukora imibonano idakingiye,  nyuma ukwezi kwe kukaza guhindagurika, akwiriye kujya kwipimisha akareba niba ataranduye virusi itera SIDA.

Iyo iyi visuri igeze mu mubiri w’umugore, itera bamwe na bamwe kugira imihango mike kandi iza rimwe na rimwe, ugereranyije n’igihe cyahise.

2.Guhinda Umuriro: Kimwe muri ibi bimenyetso harimo umuriro mwinshi. Niba usigaye uhorana umuriro uri hejuru ya “38.88” kandi nta yindi ndwara igaragara kandi ugakurikirwa no kumva wacitse intege, kandi ukaba uzi ko hari aho waba warahuriye n’imwe mu nzira zicamo virusi itera SIDA, ihutire kugana muganga akurebere niba utaranduye.

Iki gihe virusi iba iri kwinjira mu maraso, itangiye kwigabanayamo uduce twinshi cyane, nk’uko byemezwa na Carlos Malvestutto ushinzwe ishami ry’ubuganga muri kaminuza ya New York.

Kugira umuriro nta yindi ndwara iwutera biherekezwa no gucika intege kimwe mu bimenyetso by’ushobora kuba yanduye virusi itera SIDA

3.Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe:Umuntu wanduye virusi itera SIDA agenda atakaza ubushobozi yari asangwanywe bwo gufata mu mutwe ndetse no kwibuka. Niba usanzwe uzi gufata mu mutwe, kwibuka ukaba usanzwe udategwa ariko bikaba bisigaye bikugora, kandi ukaba uzi ko hari aho wahuriye n’imwe mu nzira iyi virusi icamo gira bwangu ujye kwipimisha urebe uko ubuzima bwawe buhagaze. Wasanga ibyo ukeka aribyo, waranduye virusi itera SIDA.

4.Umunaniro udashira: Iyo virusi itera SIDA yamaze kwinjira mu mubiri, umubiri utangira gukoresha ingufu zidasanzwe urwana n’uwo mwanzi uwinjiyemo bityo bikaba ngombwa ko intege zicika bitewe n’uko mu mubiri intambara ica ibintu, ibi bitangira kunaniza umubiri wawe ukumva ucitse intege. Niba warakoze imibonano idakingiye, cyangwa ukaba hari ahantu wahuriye n’inzira aka gakoko kanyuramo ukaba wumva usigaye uhorana umunaniro, ihutire kwa muganga wipimishe urebe uko uhagaze.

5.Kubira ibyuya mu ijoro: Nk’uko byemezwa na Dr Malvestutto, virusi itera SIDA iyo imaze kugera mu mubiri, itangira gukora cyane inakoresha umubiri cyane mu buryo budasanzwe ku buryo uwamaze kwandura arara abira ibyuya ijoro ryose. Icyumba cyari gisanzwe kirimo amafu n’ubuhehere bigasimburwa n’umwuka w’ibyuya, kandi umuntu adasanzwe arangwa no kubira ibyuya byinshi mu ijoro, ariko niba asigaye abira ibyuya bikanatosa ibyo aryamiye cyangwa imyenda yararanye, yakagombye kugira amakenga, kuko niba yarakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa yarahuye n’indi nzira virusi itera SIDA yanduriramo, ashobora kuba yaranduye SIDA.

Si ngombwa gukuka umutima igihe umuntu yibonyeho kimwe muri biriya bimenyetso

Ntabwo ari ngombwa ko wakuka umutima mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso kuri wowe ngo utekereze ko waba waranduye virusi itera SIDA, bishobora no kuba biterwa n’indi ndwara yaba yinjiye mu mubiri wawe, ahubwo ni byiza buri gihe ko wanipimisha izindi ndwara udahise ukuka umutima ngo waranduye ndetse ukanipimisha virusi itera SIDA utarinze gutegereza ko ibi bimenyetso bikugaragaraho.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment