Ibyagoye Miss Iradukunda Liliane muri Miss World 2018


Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda2018 uyu akaba arinawe wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018, uyu ntabwo yigeze abasha kwegukana ikamba cyane ko ryegukanywe na Nyampinga wari uhagarariye Mexique. Nyuma y’irushanwa Iradukunda Liliane yadutangarije ibyamugoye mu irushanwa.

Miss Iradukunda yatangaje iby’urugendo rwe muri Miss w’isi

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Liliane ukiri mu Bushinwa ahabereye irushanwa yabwiye umunyamakuru ko irushwanwa rya Miss World riba ryitabiriwe nabakobwa begukanye amakamba mu bihugu byabo kimwe mu bigorana kugira ngo ubashe kumenya uzegukana ikamba aha akaba yagize ati” Urumva hano twari abakobwa 120, aba bose baba bakwiye ikamba kuko buri wese aba akora cyane mwibuke ko buri wese yagiye yegukana ikamba mu gihugu cye kandi ikamba tuba duhatanira ni rimwe gusa.”

Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko byibuza nubwo atabashije kwegukana ikamba ariko yishimira kuba yabashije kwinjira mu bakobwa 25 bagaragaje “ubwiza bufite intego” arinacyo kiba ari ikingenzi mu irushanwa. Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko uwegukanye ikamba ari umukobwa wasri urikwiye kandi asanga niyo ataba we buri wese wari kuryegukana yari kuba arikwiye cyane ko bose baba barakoze cyane.

Abajijwe inama yagira uzamusimbura muri iri rushanwa Iradukunda Liliane yabwiye umunyamakuru ko uzahagararira u Rwanda mu mwaka wa 2019 nubwo atamuzi yamusaba kuzagenda yumva ko ahagarariye igihugu kandi akumva ko agomba kugihagararira neza. aha yagize ati” Hano kwegukana ikamba bisaba gucunga buri ka rushanwa kose bityo akazaba asabwa kugerageza kuza mu ba mbere arinabyo bimuha amahirwe yo kugera ku munsi wa nyuma ari mu banyamahirwe.

Ikindi bisaba ni ukohazabaho uburyo bwo gusaba abanyarwanda kongera imbaraga mu gutora umukobwa uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World cyane ko biri mu bitanga amahirwe menshi nabyo yo kwinjira mu banyuma bahatanira ikamba bityo bikaba byanatanga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World.
Iradukunda Liliane yabwiye Inyarwanda.com ko ari ibintu bishoboka cyane ko umunyarwanda cyangwa umunyafurika yazegukana iri kamba mu gihe yashyiramo imbaraga nyinshi. Uyu mukobwa ukiri kubarizwa mu Bushinwa vuba cyane aragaruka mu Rwanda nyuma yo kuva mu irushanwa atabashije kwegukana ikamba rya Miss World2018 yari yitabiriye

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.