Umunyamerika w’icyamamare muri filime Scott William i Kigali


Umukinnyi ukomeye wa filime wabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Scott William Winters, ari mu Rwanda aho yanasuye Urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Scott William ubwo yasuraga urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi ku gisozi

Scott William Winters wamamaye cyane mu gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho ejo kuwa kane tariki 6 Ukuboza 2018 yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Aha akaba yatanze ubutumwa bujyanye no guhamagarira amahanga kuza gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikijyanye na gahunda zazanye uyu mukinnyi wa filime mu Rwanda cyo nta kinini cyatangajweho cyane ko no ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi nta makuru na mba agaragaraho.

Uyu mugabo Scott William Winters  wavutse mu mwaka 1965 yatangiye gukina filime mu mwaka w’1996, kuri ubu amaze gukina muri filime zirenga mirongo itatu zirimo izizwi cyane nka 24h yakunzwe cyane no mu Rwanda. Yakinnye kandi muri The Americans. Iyo aheruka kugaragaramo ni iyiswe NCIS yasohotse muri uyu mwaka wa 2018 kimwe n’izindi zamamaye cyane.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment