Abarimu bakekwaho kurigisa mudasobwa 25 z’abanyeshuri bari gukurikiranwa


Abarimu batandatu bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kitabura mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, barishyuzwa mudasobwa 25 zatanzwe muri gahunda ya ‘One Laptop Per Child’, nyuma y’uko ziburiwe irengero bagashinjwa kugira uruhare mu ibura ryazo.

Mudasobwa 25 nizo zarigishijwe, harigukurikiranwa abakekwaho kuzirigisa

Abarimu bari kwishyuzwa mudasobwa, bavuga ko nta ruhare bagize mu ibura ryazo bagahamya ko ubusanzwe amasezerano yo gutanga mudasobwa aba hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Umwe muri aba barimu yagize ati “Amasezerano aba hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri. Sinzi ukuntu rero umwarimu yajya kuboneka muri icyo kibazo kandi ntabwo ariwe watizwaga.”

“Muby’ukuri mudasobwa zatangirwaga mu biro, umuyobozi w’ikigo yasinyanaga amasezerano n’umubyeyi utiriye umwana we. Ariko nyamara ejo bundi twumva ubuyobozi bwadutanze ngo twishyure izo mudasobwa nk’abari bahagarariye amashuri kandi ntazo twatije.”

Umuyobozi wa GS Kitabura, Turatsinze Jean Baptiste, yabwiye Radio Rwanda ko nawe yaje kuri iki kigo muri 2016 agasanga zarabuze agakomeza kubura amakuru y’aho zagiye ari nabwo yahise afata umwanzuro wo kwandikira aba barimu abasaba kuzishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène yagize ati “Ikigo ubwacyo cyasabwe gushaka izo mashini, niyo mpamvu tugomba kumanuka tugakora igenzura tukareba ari ababyeyi b’abo bana, ari abana kuko bamwe barahari, ndetse hari n’umucungamutungo w’icyo kigo, ku buryo twareba neza ntihabeho kumva ko hari uwabigizemo uruhare utarazishyuye ahubwo zikishyurwa n’utarabigizemo uruhare.”

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya One Laptop Per Child, igamije gutanga mudasobwa kuri buri mwana, intego zawo zari izo kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Raporo ya Mineduc muri Werurwe 2018, yagaragaje ko imashini zo mu bwoko bwa XO zigera ku 270,000 zimaze gutangwa mu bigo by’amashuri abanza 1523, kandi abarimu 9350 bigishijwe amasomo y’ibanze ku ikoranabuhanga.

Yagaragaje kandi ko izigera kuri 2667 zibwe gusa 973 muri zo ziragaruzwa nyuma y’uko abahagarariye uwo mushinga basabye abayobozi b’uturere kubikurikirana. Iziri hagati ya 100 na 200 nazo zipfa buri mwaka ariko izitarangiritse bikabije zirakorwa zigasubira mu kazi.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment