Rwatubyaye ukinira Rayon Sports ashobora gukomereza ruhago muri Tanzaniya


 

Mu gihe habura iminsi itanu ngo isoko ryo kugura rifungurwe muri Tanzania, Yanga Africans iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona igeze ku munsi wa 12, iri mu biganiro na myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye w’imyaka 22, iyi kipe ikaba yiteguye kumutangaho ibihumbi 40 by’amadolari angina n’amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwatubyaye ushobora kwerekeza muri Young Africans

Uyu mukinnyi yagoye Yanga mu mikino ine amaze guhangana nayo, ibiri yahuye nayo ari muri APR FC mu mwaka wa 2015 n’ibiri yahuye nayo muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka ari kumwe na Rayon Sports.

Ikinyamakuru ‘Mwanaspoti’ cyo muri Tanzania cyemeza ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza i Dar es Salaam mu kwezi gutaha k’Ugushyingo kuko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure.

Rwatubyaye uzambara nimero 23 muri uyu mwaka w’imikino yatangaje ko ibiganiro byatangiye ariko nta makuru menshi abifiteho. Ati “Njye umutima wanjye uri muri Rayon Sports. Yanga Africans Barampamagaye mbahuza n’ushinzwe kunshakira isoko bari kumvikana. Nibemera ibyo twifuza bazaganira na Rayon Sports kuko ndacyayifitiye amasezerano y’umwaka. Umutoza wabo yarankunze asaba ubuyobozi ko bwansinyisha ubwo ni ugutegereza tukareba ikizavamo”.

 

Ihirwe Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment