Nyuma yo gufungurwa byemejwe ko abayobozi babiri bo muri Nyamagabe beguye ku bushake bwabo


Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje  ko amakuru y’ubwegure  bw’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco ari ukuri beguye ku miromo yabo, ko Amabaruwa y’ubwegure bwabo bayashyikirije Inama Njyamana y’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 kandi ko bombi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Mu Karere ka Nyamagabe Abayobozi babiri baraye beguye

Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwa mu kazi.

Twayituriki Emmanuel weguye ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, yari yafunzwe ku wa 17 Kamena 2018 akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta akoresha inyandiko mpimbano agahabwa amafaranga avuga ko yari yagiye mu butumwa bw’akazi.Nyuma yaho tariki ya 3 Nyakanga 2018 Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kubera ibibazo yari afite birimo n’uburwayi.

Naho Ngabonziza Jean Bosco wari Division Manager w’Akarere ka Nyamagabe yari yafunzwe tariki ya 6 Nzeri 2018 hamwe n’abandi bakozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe barimo ushinzwe imari (DAF) n’ushinzwe icungamutungo (Comptable), bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta. Ku wa 21 Nzeri 2018 Urukiko rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rwategetse ko Division Manager, Ngabonziza Jean Bosco n’abandi bari bafunganywe bakora mu bijyanye n’imari mu Karere ka Nyamagabe, barekurwa kuko ngo ibyo bashinjwaga nta shingiro byari bifite.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment