Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda


Kuri uyu wa kane tariki 11 Ukwakira 2018, nibwo Depite Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije “Green Party”, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, akaba yatowe 100%, akaba atorewe uyu mwanya asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane “PPC”.

Depite Dr Habineza Frank uyobora Green Party yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Umuvugizi wungirije watowe  ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL.

Depite Habineza yatangaje ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu, aho yagize ati “Icya kabiri nshaka gushyiramo imbaraga ni ugusobanurira abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bamwe batarasobanukirwa neza ihuriro icyo aricyo”.

Depite Habineza yanijeje abamutoye ko agiye gushyira imbaraga mu mushinga wo gushakisha miliyari isaga imwe n’igice yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko ikibanza cyo gihari, kikaba giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa,  mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment