Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” izamara iminsi ibiri izatangira ejo kuwa Kane tariki 11 Ukwakira 2018, izabera mu Mujyi wa Erevan muri Arménie, kuri ubu Perezida Kagame w’u Rwanda yamaze kugera aho iyi nama izabera.
Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi. Aha Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama z’uyu muryango “OIF”, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa ndetse no gusaba kwakira inama n’ibindi.
Umwanya wo kuyobora OIF uri guhatanirwa n’Abakandida babiri harimo Minisitiri Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean, uyu Michaëlle akaba yari amaze imyaka ine ayoboye uyu muryango nyuma yo gutorerwa i Dakar muri Senegal mu mwaka wa 2014.
Kuri uyu mwanya Michaëlle ahanganye na Louise Mushikiwabo ushyigikiwe n’ibihugu byinshi ndetse yatanzwe nk’umukandida wa Afurika yunze Ubumwe, kugeza ubu akaba ari nawe uri guhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya nyuma y’aho Canada na Quebec batangaje ko badashyigikiye Michaëlle.
U Rwanda ni umunyamuryango wa OIF guhera mu mwaka w’1970, mu mwaka wa 2014 imibare ya OIF ikaba yaragaragaje ko ku Isi hari abaturage miliyoni 274 bakoresha ururimi rw’Igifaransa.
NIKUZE NKUSI Diane