Perezida Kagame yitabiriye inama ya Mo Ibrahim Foundation, inaganirirwamo iterambere Afurika yifuza


Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye umusangiro w’Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation wabereye i Londres mu Bwongereza ku itariki 7 Ukwakira 2018, iyi nama ikaba yahuje abarenga 50, ikaba iganirirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere Afurika yifuza zirimo amavugurura ari gukorwa muri AU, amasezerano ashyiraho isoko rusange ryayo (AfCFTA) ndetse n’ imibanire n’imikoranire n’indi migabane y’Isi.

Perezida Kagame ari kumwe n’umuherwe Mo Ibrahim

Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa Botswana, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Pedro Pires wa Cap Vert, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi, ikaba yayobowe n’Umuherwe w’Umunya- Sudani, Mo Ibrahim uyobora uyu muryango.

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bitabiriye umusangiro utegura inama ya Mo Ibrahim Foundation

Uheruka kwegukana igihembo cya Mo Ibrahim gihabwa abayoboye neza muri Afurika ni Ellen Johnson akaba yariyongereye ku bandi bagitsindiye barimo Joaquim Chissano wa Mozambique mu mwaka wa 2007 na Nelson Mandela, wahawe icy’icyubahiro mu mwaka wa 2007 n’abandi.

Perezida Kagame hamwe n’abitabiriye umusangiro utegura inama ya Mo Ibrahim Foundation

 

Perezida Kagame hamwe n’abitabiriye Mo Ibrahim Foundation

Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation iyoborwa na Hosh Ibrahim. Igizwe n’abarimo Dr Mo Ibrahim wayishinze, Valerie Amos uharanira gukora ubuvugizi bw’ikiremwamuntu n’ibijyanye n’uburinganire akaba anayobora Kaminuza yo mu Bwongereza ya SOAS, Dr Salim Ahmed Salim uyobora akanama gatanga igihembo cya Mo Ibrahim, Umunyarwanda Donald Kaberuka wabaye Perezida wa karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) n’abandi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment