Nyuma yo kumenyekana nk’umusitari Zari yahawe inshingano n’igihugu avukamo


Mu ntangiro z’iki Cyumweru turimo,  nibwo umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse akaba yaramenyekanye cyane ubwo yabanaga n’icyamamare muri muzika Diamond ndetse bakanabyarana abana babiri Zari Hassan  yari yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko hari ikintu gikomeye agiye gukorana n’igihugu cye cya Uganda anashyiraho ifoto ari kumwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda uyobora Minisiteri yamuhaye akazi. Nyuma gato nibwo byaje kumenyekana ko yahawe akazi ko kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu cye cya Uganda.

Zari ari kumwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda uyobora Minisiteri yamuhaye inshingano

Hassan Zari ufite inkomoko muri Uganda ariko kuri ubu akaba utuye muri Afurika y’Epfo, yagizwe Ambasaderi mu kumenyekanisha ubukererugendo bw’igihugu cye cya Uganda, aka kazi akaba yagahawe na Minisiteri ifite mu nshingano kubungabunga inyamaswa zo mu ishyamba, gusigasira amateka n’ubukerarugendo.

Uyu mugore akaba yahawe aka kazi nyuma y’aho mu cyumweru gishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yanenze iyi Minisiteri kudakora neza ngo igihugu kimenyekane.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment