USA: Abihinduje igitsina bahagurukiwe mu mikino y’abagore

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akigera ku butegetsi yahigiye gushyiraho amategeko ahindura ibintu ku buryo abantu bihinduje igitsina azabirukana mu mirimo itandukanye, ku ikubitiro yasinye itegeko rikumira abihinduje ibitsina mu mukino cyangwa amarushanwa yagenewe abagore.

Nyuma yo gusinya iri tegeko, umukinnyi w’icyamamare wa Golf muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakinaga nk’uwihinduje igitsina, Hailey Davidson, yahise asezera burundu kuri uyu mukino.

Nyuma y’iminsi irindwi akumiriye abihinduje igitsina mu gisirikare, yageze no muri siporo, asinya “Itegeko rikumira abagabo mu mikino y’abagore”.

Ubwo yashyiraga umukono kuri iri tegeko ku munsi wahujwe n’Umunsi wahariwe imikino y’Abagore tariki ya 5 Gashyantare, yavuze ko “ubu noneho intambara yabaga mu mikino y’abagore irarangiye.”

Trump kandi muri uyu muhango yashimiye umunyapolitiki wabayeho umukinnyi wo koga uzwiho kuvuganira abagore muri siporo, Riley Gaines, ku bw’umuhate yagize kugira ngo iri tegeko risinywe.

Trump kandi yasabye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kuvugana na Komite Olempike ku Isi, akayimenyesha ko Amerika itazemera ko abakinnyi bayo bihinduje ibitsina bakina amarushanwa y’Imikino Olempike iteganyijwe kubera i Los Angeles mu 2028.

INKURU YA KAYITESI Ange

IZINDI NKURU

Leave a Comment