MINISANTE yakanguriye abaturarwanda gukaza ingamba mu kwirinda indwara y’ibicurane


Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturarwanda ko bakwiriye kwirinda indwara y’ibicurane muri aya mezi ya mbere y’umwaka cyane koigira ubukana mu gihe cy’ubukonje.

Ubu bwoko bw’ibicurane bwa “Influenza A” buterwa na virusi yitwa Influenza ikaba yibasira abantu mu gihe cy’ubukonje cyane, ikaba ikunda kwibasira cyane abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abantu bashaje bafite intege nke.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza muri uyu mwaka abasanganywe iyi ndwara ya Influenza A mu gihugu hose bangana na 6.6%.

Ibiranga uwafashwe n’iyi ndwara y’ibicurane

Gukorora cyane

Gukonja cyane

Gucika intege

Kuribwa umutwe

Kubura ubushake bwo kurya no kunywa

Kubabara mu muhogo

Kugorwa no guhumeka

Gucibwamo no kuruka cyane ku bana

Kugira umuriro

Ibyafasha kwirinda iyi ndwara

Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza abaturarwanda kwirinda iyi ndwara y’ibicurane bagira umuco wo gukaraba intoki kenshi, birinda kwegerana ndetse no kujya kwa muganga mu gihe umuntu agaragaje ibi bimenyetso byatangajwe hejuru.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022 indwara y’ibicurane yabaye nyinshi hagati ya Mata na Nyakanga kurusha andi mezi, mu mwaka wa 2023 yiyongera cyane hagati ya Mutarama na Mata, yongera kwiganza cyane hagati ya Gicurasi na Nyakanga, mu mwaka wa 2024 yagaragaye cyane hagati ya Mutarama na Werurwe kurusha andi mezi.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment