Video za Baltasar Ebang Engonga kuri bamwe zifashwe nk’ikinamico cya politike


Ibyo ahandi ku isi babona nk’amahano ashingiye ku mashusho y’imibonano mpuzabitsina, mu by’ukuri bishobora kuba ari igice gishya cy’ikinamico nyayo irimo kuba ijyanye n’uzaba perezida mushya wa Guinée équatoriale.

Mu byumweru bibiri bishize, videwo zibarirwa muri za mirongo  zigereranywa ko ziri hagati ya videwo 150 n’izirenga 400 zaratangajwe zigaragaza umukozi wa leta wo ku rwego rwo hejuru w’umugabo arimo gukora imibonano mpuzabitsina mu biro bye n’ahandi hantu n’abagore batandukanye.

Izo videwo zakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, zituma abantu bagwa mu kantu ndetse zizamura ibyiyumvo byabo by’imibonano muri icyo gihugu gito cyo muri Afurika yo hagati no hanze yacyo.

Abagore benshi bafotowe muri ayo mashusho ni abagore b’abantu bari hafi y’ubutegetsi bw’icyo gihugu ndetse na benewabo.

Bigaragara ko bamwe bari babizi ko barimo gufatwa amashusho bakorana imibonano na Baltasar Ebang Engonga, unazwi nka “Bello” kubera isura nziza ye.

Ibyo byose biragoye kubigenzura kuko ibintu byinshi cyane bibujijwe muri Guinée équatoriale, ahantu hataba itangazamakuru ryigenga.

Ariko hari bimwe bivugwa ko itangazwa ry’ayo mashusho ryari uburyo bwo gutesha agaciro umugabo wabaye izingiro ry’ibi byose.

Engonga ni mwishywa wa Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ndetse ni n’umwe mu bibazwa ko bizeye ko bashobora kumusimbura.

Obiang ni we Perezida wa mbere ku isi umaze igihe kirekire ku butegetsi, akaba aburiho guhera mu mwaka wa 1979.

Uwo mukambwe w’imyaka 82 yagejeje igihugu ku iterambere mu bukungu, kuri ubu ryacyendereye kubera ko umutungo w’ibitoro wacyo wagabanutse.

Hari itsinda rito ry’indobanure ziri ku butegetsi zikize cyane, ariko benshi mu baturage miliyoni 1,7 batuye icyo gihugu ni abacyene.

Ubutegetsi bwa Obiang bunengwa bikomeye ku myitwarire yabwo ku burenganzira bwa muntu, harimo kwica abantu nta mpamvu no kubakorera iyicarubozo, nkuko raporo ya leta y’Amerika ibivuga.

Icyo gihugu cyagiye kibamo amahano harimo n’ibyahishuwe by’imibereho y’iraha y’umwe mu bahungu ba perezida, ubu usigaye ari visi perezida, wigeze kuba afite akarindantoki (gant/glove) ko mu mabuye y’agaciro kambawe n’umuhanzi w’Umunyamerika Michael Jackson, gafite agaciro k’amadolari 275,000 y’Amerika (angana na miliyoni 379 FRW).

Nubwo amatora aba mu buryo buhoraho muri icyo gihugu, nta batavuga rumwe n’ubutegetsi ba nyabo bari muri Guinée équatoriale kuko impirimbanyi zafunzwe naho izindi zirahunga, ndetse n’abafite akayihayiho k’ubutegetsi bakurikiranirwa hafi.

Akarindantoki ko mu mabuye y’agaciro ka Michael Jackson kitwa “Bad Tour”, kigeze kuba kambarwa na Visi Perezida Teodoro Obiang Mangue, ufite intego yo kuzaba Perezida

Mu by’ukuri, politike yo muri icyo gihugu ishingiye ku mayeri yo mu ngoro ndetse ni na ho ruzingiye kuri ayo mahano y’amashusho arimo Engonga.

Yari umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe iperereza ku mari, ndetse yakoze akazi ko guhangana n’ibyaha bitandukanye birimo n’iyezandonke (cyangwa amafaranga afite inkomoko yo mu cyaha).

Yatawe muri yombi ku itariki ya 25 Ukwakira (10) uyu mwaka ashinjwa kunyereza amafaranga menshi yo mu isanduku ya leta, akayabitsa muri konti z’ibanga zo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Cayman (Îles Caïmans/Cayman Islands). Nta cyo aratangaza kuri ibyo ashinjwa.

Engonga yahise ajyanwa gufungirwa muri gereza izwi cyane yitwa Black Beach yo mu murwa mukuru Malabo, aho bivugwa ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakorerwa ubugome.

Telefone ze na mudasobwa ze zarafashwe, nuko iminsi micye nyuma yaho videwo z’imibonano zitangira kugaragara ku mbuga za internet.

Gukomoza kuri izo videwo kwa mbere BBC yabonye kuri Facebook, ni uko ku itariki ya 28 Ukwakira, kuri paji y’urubuga rw’amakuru rwitwa Diario Rombe, rw’umunyamakuru uba mu buhungiro muri Espagne, rwavuze ko “imbuga nkoranyambaga zaturikijwe n’amafoto na videwo by’imibonano mpuzabitsina byatangajwe”.

Ubutumwa bwo ku rubuga X bwo ku munsi wakurikiyeho, bwakomoje ku “mahano karundura arimo gutigisa ubutegetsi” kuko “videwo z’imibonano mpuzabitsina zuzuye ku mbuga nkoranyambaga”.

Teodoro Obiang Mangue yambaye indorerwamo zirinda izuba arimo kuvugana n’abanyamakuru bafite indangururamajwi

Ariko byemezwa ko izo videwo zabanje kugaragara imwe imwe mu minsi micye mbere yaho, ku rubuga rwa Telegram, kuri imwe muri shene zo kuri urwo rubuga zizwiho gutangaza amashusho y’imibonano mpuzabitsina.

Abantu bagiye bapakurura izo videwo bakazishyira kuri telefone zabo bakanazihererekanya mu matsinda yo kuri WhatsApp muri Guinée équatoriale, aho zateje impagarara.

Byihuse, Engonga yahise amenyekana ari kumwe n’abagore bamwe bo muri izo videwo, barimo na benewabo (abafitanye isano) wa perezida n’abagore b’abaminisitiri n’abagore b’abategetsi bakuru mu gisirikare.

Leta yananiwe kwirengagiza ibyari birimo kuba, nuko ku itariki ya 30 Ukwakira, Visi Perezida Teodoro Obiang Mangue (wahoze afite ka karindantoki ka Michael Jackson) aha kompanyi z’itumanaho amasaha 24 kugira ngo zibe zamaze kubona uburyo zahagarika ikwirakwira ry’izo videwo.

Yanditse ku rubuga X ati: “Ntidushobora gukomeza kureba imiryango ihirima [isenyuka] nta cyo tubikozeho.”

“Hagati aho, inkomoko y’ibi byatangajwe irimo gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane uwabikoze cyangwa ababikoze ndetse baryozwe ibikorwa byabo.”

Kubera ko ibikoresho bya mudasobwa byari biri mu biganza by’inzego z’umutekano, haracyekwa ko umwe mu bo muri izo nzego ashobora kuba wenda yarashatse guhindanya (gusiga icyasha) izina rya Engonga mbere yuko urubanza ruba.

Polisi yasabye abagore bagaragara muri izo videwo kuyigana bagatangiza dosiye kuri Engonga ku gutangaza amashusho y’imibonano mpuzabitsina bagiranye, atabanje kubasaba uruhushya rwo kuyatangaza.

Uretse kuba afitanye isano na perezida, Engonga ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjo’o, umukuru w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (Communauté Économique et Monétaire de l’Afrique Centrale, CEMAC), ndetse uwo se afite ijambo rikomeye cyane mu gihugu.

Nsang Cristia Esimi Cruz, impirimbanyi y’Umunya-Guinée équatoriale, ubu uba i London mu Bwongereza, yagize ati:”Ibyo turimo kubona ni iherezo ry’ibihe, iherezo rya perezida uriho ubu, ndetse hari ikibazo cy’ isimbura, ndetse ibi ni isubiranamo ry’imbere turimo kubona.”

Avugana n’ikiganiro Focus on Africa podcast cya BBC, yavuze ko Visi Perezida Obiang arimo kugerageza kurangiza (kwica) muri politike “uwo ari we wese ushobora gutambamira izungura [ry’ubutegetsi] rye”.

Uwo Visi Perezida, hamwe na nyina, bacyekwa ko barimo kwigizayo umuntu uwo ari we wese uteje inkeke mu nzira ye yo kugera ku butegetsi, harimo na Gabriel Obiang Lima (undi muhungu wa Perezida Obiang yabyaye ku wundi mugore), wamaze imyaka 10 ari Minisitiri w’ibitoro nyuma akaza gushyirwa mu wundi mwanya wungirije wo muri leta.

Byibazwa ko abo mu ndobanure ziri ku butegetsi baziranyeho ibintu runaka batakwifuza ko bijya ku karubanda, ndetse mu gihe cyashize videwo zakoreshejwe nk’uburyo bwo gukoza isoni no gutesha agaciro uwo bahanganye muri politike.

Hanakunze kubaho ibirego byo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi, ibyo na byo bikarushaho kwenyegeza urwikekwe.

Ariko Cruz anavuga ko abategetsi bashaka gukoresha ayo mahano nk’urwitwazo rwo guhashya imbuga nkoranyambaga, ari zo zituma amakuru menshi y’ibiba mu by’ukuri muri icyo gihugu agera hanze.

Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, abategetsi bahagaritse by’igihe gito umuyoboro wa internet nyuma yuko imyigaragambyo yadutse ku kirwa cya Annobón.

Cruz avuga ko kuba uwo mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru yari arimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye bidatunguranye, kuko ari bumwe mu buryo bw’imibereho y’iraha y’indobanure ziri ku butegetsi muri icyo gihugu.

Visi Perezida, na we ubwe urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije ruswa ndetse imitungo ye y’iraha igafatirwa mu bihugu byinshi, arashaka kubonwa nk’umugabo urimo guhashya ruswa n’ikibi mu gihugu.

Urugero, mu mwaka ushize, yategetse itabwa muri yombi rya Ruslan Obiang Nsue bavukana kuri se, kubera ibirego ko yagurishije indege ya kompanyi y’igihugu yo gutwara abagenzi mu ndege.

Ariko kuri iyi dosiye, nubwo habayeho umuhate wa Visi Perezida wo guhagarika ikwirakwira ry’izo videwo, zikomeje kurebwa.

Muri iki cyumweru, yagerageje kugaragara nk’ushimitse (uwiyemeje) kurushaho ubwo yasabaga ko ‘cameras’ z’umutekano (CCTV) zishyirwa mu biro bya leta “mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’urukozasoni binyuranyije n’amategeko”, nkuko ibiro ntaramakuru bya leta byabitangaje.

Mu kuvuga ko ayo mahano “yasebeje isura y’igihugu”, yategetse ko umutegetsi uwo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku kazi azahagarikwa ku kazi, kuko ibyo ari “ihonyorwa rikomeye ry’amategeko y’imyitwarire”.

Ugendeye ku mibare y’urubuga shakiro Google, ubusabe burimo izina ry’icyo gihugu bwaratumbagiye kuva mu ntangiriro y’iki cyumweru.

Ku wa mbere, ku rubuga X, “Equatorial Guinea [Guinée équatoriale]” ryari rimwe mu magambo yari arimo kugarukwaho cyane muri Kenya, Nigeria n’Afurika y’Epfo  rimwe na rimwe rigashishikaza abantu kurusha amatora yo muri Amerika.

Ibyo byarakaje zimwe mu mpirimbanyi zimaze igihe zigerageza kubwira isi ibibera mu by’ukuri muri icyo gihugu.

Cruz, ukora mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa GE Nuestra, yagize ati: “Guinée équatoriale ifite ibibazo bikomeye cyane kuruta aya mahano y’imibonano mpuzabitsina.

“Kuri twebwe aya mahano y’imibonano mpuzabitsina ni ikimenyetso gusa cy’indwara, si indwara ubwayo. Agaragaza gusa ukuntu ubutegetsi bwamunzwe na ruswa.”

 

 

 

 

 

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment