Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Nzeri 2018, i Remera ahazwi nko kuri Junction habaye igitaramo kiswe “Dechire Party” cyari gifite umwahariko wo kuba abakitabira bose bagomba kwambara umwambaro benshi bita ko ucikaguritse uzwi nka “Dechire” cyangwa incabari mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Iki gitaramo cyatangiyen ahagana saa moya z’umugroba cyagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyamakuru ,abakinnyi ba filime nyarwanda ,abanyamideli ndetse na bamwe mu byamamare nyarwanda bamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abatunganya indirimbo.
Tumwe mu dushya twaranze kino gitaramo nuko bamwe mu bakobwa batunguranye cyane kubera imyambaro ya “Dechire” ndetse n’amakabutura y’impenure agaragaza ikimero cyabo ndetse n’ikibuno benshi bita nka buci ndetse bamwe mu bashakaga gutererwagaho tattoo ku buntu yicyo bashaka kwiyandika ku mubiri babibakoreraga.
TETA Sandra