Musanze: Icyo abaturage basabwa mu kubungabunga umudendezo w’abaturage


Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Musanze barasabwa gushyira imbaraga mu irondo  ry’umwuga, bitewe n’uko hari ahakigaragara ibyuho byinjiriramo ibyaha bikabuza umudendezo abaturage.

Mu Mirenge igize Akarere ka Musanze yatangijwemo irondo ry’umwuga, abaturage n’abayobozi bahuriza ku buryo ryagize akamaro.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Musanze yahurije hamwe inzego z’umutekano n’iz’Akarere, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent  Alex Ndayisenga yagaragaje ko hakiri icyuho mu kubungabunga umutekano.

Yasobanuye ko ibyo bituma haba ibyaha biterwa n’ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano n’amakimbirane aganisha ku kwicana kw’abashakanye.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko mu gihe irondo ry’umwuga rizaba ritangiye gukora neza ibyo byaha bizagabyanyuka kurushaho kuko ryavugururiwe imikorere.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze irondo ry’umwuga rikorera mu Mirenge 6 gusa.

Umuyobozi wako, Nsengimana Claudien avuga ko bafite umuhigo wo kurishyira mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze.

Ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga hazibwa icyuho cy’ibihungabanya umutekano ni ukuzuza ibibanza n’inyubako zigaragara nk’indiri z’amabandi, amakimbirane mu miryango aturuka ku buharike n’ibiyobyabwenge  mu rubyiruko biganisha ku bwicanyi n’abana bata amashuri, imikino y’amahirwe irimo n’urusimbi ikenesha abayikina, isuku igomba kwitabwaho ahantu hahurira abantu benshi.

 

 

 

 

 

SOURCE:RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment