Igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali nticyaheje ibyifuzo by’abaturage


Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nzeli 2018, Umujyi wa Kigali watangaje ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo. Igishushanyo mbonera kivuguruye,  Umujyi wa Kigali wacyeretse abantu cyahaye agaciro ibyifuzo by’abaturage, nyuma yo kugaragarizwa ibyifuzo byabo.

Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera, hazagenderwa ku bitekerezo by’abaturage, ariko nanone hakarebwa ubwiyongere bwabo.  Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyari gisanzwe, nta ruhare na ruto umuturage yari yaragize mu kugitegura.

Igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali nticyaheje n’abafite amikoro make

Ibi ni nabyo byateraga abaturage ahanini guhora bavuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi kigamije kuwirukanamo abadafite ubushobozi. Inzobere zakusanyije ibitekerezo by’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku buryo babona igishushanyo mbonera cy’umujyi gikwiye kuba giteye.

Hari n’abaturage bagiye batanga ibitekerezo ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.70% by’ababajijwe bavuze ko bifuza igishushanyo mbonera kitirukana abaturage bafite ubushobozi buke mu mujyi.

Bavugaga ko abafite ubushobozi buke bakwiye gushakirwa aho batuzwa hajyanye n’ubushobozi bwabo, kandi umujyi ukaba worohereza abawutuye bose kuwubamo. Umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ati:” Bakwiye guteganya ahantu hatura abifite, ariko hagateganywa n’ahazatura abafite ubushobozi bukeya nk’uko batekereza ahazajya inganda n’ibindi”.

Abaturage kandi bavuga ko mu kuvugurura igishushanyo mbonera hakwiye kujya habaho gutekereza mu gihe kirekire, kuko hari ubwo igishushanyo mbonera kigena ibikorwa bizakorerwa ahantu, ariko mu gihe runaka ibyo bikorwa bikavanwaho. Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kizaba cyamaze kuvugururwa mu kwezi kwa kane umwaka utaha wa 2019, ari nabwo kizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’umujyi mu Mujyi wa kigali Fred Mugisha, avuga ko abaturage bifuza kubaka amazu ajyanye n’amikoro yabo bazemererwa ariko hakarebwa n’ubwiyongere bwabo.

Ati “Tutarebye ku bwiyongere bwabo byazajya kugera muri 2025 ubutaka bwarashize, kandi tudatuje abaturage bose duteganya kuba dufite”. Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050, Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage miliyoni 6.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment