Umukobwa w’imyaka 24 yishwe no kurya


Umukino wo kurya cyane uzwi nka ‘Mukbang’ ni umukino ukunzwe cyane mu Bushinwa, ariko usanga ushyira abantu ibihumbi mu kaga bakarya ibirengeje urugero mu rwego rwo gushaka abafana kuri interineti (Views), bikaba ari nabyo  byaviriyemo uwitwa Pan Xiaoting, w’imyaka 24 urupfu.

Tariki 14 Nyakanga 2024, Pan Xiaoting yapfuye arimo akora ikiganiro cyatambukaga ako kanya yerekana uko arimo arya. Kugeza ubu, urupfu rwe, rurimo kwifashishwa mu kwigisha abakora uwo mwuga wo kurya bikabije hagamijwe gushimisha abafana, kureka kwangiza ubuzima bwabo kubera amafaranga gusa.

Pan yajyaga yerekana ibiganiro kuri interineti birimo kuba ako kanya arya byinshi cyane agamije gushimisha abamukurikira kuri interineti, yapfuye mu gihe yarimo atambutsa icyo kiganiro cye azize kurya byinshi

Pan Xiaoting yahoze akora mu kabari, nyuma atangira gukora uwo mwuga wo kurya cyane  agamije gushimisha abafana, birangira ahatakarije ubuzima muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Ibizamini by’isuzuma bikorerwa ku mirambo (Autopsy) byagaragaje ko igifu cye cyari cyuzuyemo ibyo kurya byinshi kitigeze gishobora gusya ndetse n’umubiri we wo ku gice cyo kunda wari warangiritse bikomeye.

Pan Xiaoting ngo yagiye muri uwo mwuga nyuma yo kubona ko hari abawukora ukabaha amafaranga menshi ndetse n’impano zitandukanye bahabwa n’ababareba cyangwa se abafana babo, gusa ngo byari bimugoye cyane, ariko uko yagendaga amenyera yongeraga ingano y’ibyo arya.

Akimara kwiyemeza gukora uwo mwuga ngo yakodesheje inzu ayikoresha nka studio akajya afatiramo amashusho arimo kurya kugira ngo yereke abamukurikira urwego ariho kandi umubare w’abamukurikira kuri interineti cyane cyane nawo ugakomeza kuzamuka, gusa bamwe mu bafana be ntibahwemaga kumubwira ko bafite impungenge z’ubuzima bwe kuko babona arimo abushyira mu kaga.

Ababyeyi ba Pan Xiaoting nabo ngo bahoraga bamusaba kureka uwo mwuga wo kurya cyane kuko bumvaga bibatera ubwoba ko azagira ibibazo, ndetse bamwe mu bafana bamubwiraga ko arimo yicukurira imva imburagihe. Ariko uko umubare w’abamukurikira kuri interineti wazamukaga niko nawe yakomezaga kongera ingano y’ibyo arya ngo haze benshi kurushaho, ku buryo we atari akikunda ahubwo icyo yitagaho kwari ukurya bikabije abafana bakiyongera.

Gusa we mu gisubiza abo bose bavugaga ko bafite impungenge z’ubuzima bwe, yarasekaga, ubundi akagira ati, “Ntimugire ikibazo nzabikemura”.

Pan Xiaoting na mbere hose ntiyari mu bagore bananutse, ariko amaze kwinjira mu mwuga wa Mukbang, ngo ibiro byariyongereye cyane ageza ku biro 300, gusa ntibyamutera impungenge akomeza kuzamura ingano y’ibyo arya.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko hari n’ubwo yarwaye, ageze kwa muganga basanga yavuye amaraso mu gifu biturutse ku kurya cyane, icyo gihe aravurwa bigera aho aranasezererwa mu bitaro. Ariko na nyuma yo gusezererwa mu bitaro, ikintu cya mbere yakoze kwari ugukora ayo mashusho (Video) amwerekana arimo kurya cyane.

Gukomeza gushimisha abafana be igihe kirekire ntibyakunze kubera ko yari amaze kugera ku rwego amara amasaha 10 ku munsi arimo kurya akarya ibiro 10 by’ibiryo ku munsi.

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment