Amatora 2024: Bimwe mu byatunguranye mu ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite  


Nk’ahandi hose mu gihugu, abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ukurikije uko amatora asanzwe ategurwa n’uko aba yitezwe, hari ibishya byagiye bigaragaramo bitamenyerewe.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2024, kibera hirya no hino mu gihugu. Ukurikije uko amatora asanzwe agenda, hari ibisa n’ibyatunguranye ukabona ko n’ababarura amajwi batabifiteho amakuru afatika hamwe bakabanza kugisha inama.

1.Usoma amajwi ni umwe

Mu byumba byinshi by’itora, uwasomaga ibiri ku mpapuro abaturage batoreyeho wasangaga ari umwe, undi uri imbere agahira yandika ibyo basomye. Nubwo hamwe habaga hari indorerezi ahandi zidahari, ntawongeraga kureba ku rupapuro ngo arebe neza niba ibyo uwa mbere yasomye ari byo.

2.Kutagira ahandikwa impfabusa

Mu gihe cyo kubara amajwi, hari impapuro zabugenewe zandikwaho amajwi abakandida babonye. Hagati aho ariko, icyagaragaye ni uko nta mpapuro zagenewe kwandikwaho amajwi y’impfabusa kandi na yo agomba gushyirwa muri raporo kandi hakagaragazwa aho yabariwe. Hari aho bafataga urupapuro rundi babonye bakaba ari ho bayandika, abandi bakabika impapuro z’impfabusa bagategereza uyoboye site akabanza akabagira inama y’icyo bakora.

3.Ubucye bw’impapuro zibarurirwaho amajwi

Impapuro zibarurirwaho amajwi zitangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Ibyo bikorwa nyuma yo kureba imibare yasabwe n’abahagarariye NEC n’inzego z’ibanze aho bagaragaza umubare w’abazatora bityo hakamenyekana umubare w’impapuro zikenewe ari na zo zohererezwa abashinzwe ibikorwa by’amatora. Hari ho izo mpapuro zabaye nke ugereranyije n’abari batoye, biba ngombwa ko bagisha inama ababakuriye cyangwa se bakabaha uburenganzira bwo kwishakira ibisubizo kuri icyo kibazo.

4.Kongera amasaha y’amatora

Nk’uko byari byatangajwe na NEC ko amatora azatangira saa moya za mu gitondo agasozwa saa cyenda za nimugoroba ubundi hagatangira igikorwa cyo kubarura amajwi, haje kugaragara ikibazo cy’abantu baje gutora batinze hiyongeraho n’abari babujijwe gutora bagataha kuko batagaragaraga ku malisiti y’itora kuko batiyimuje, cyangwa amatora akaba yabasanze aho badasanzwe batorera kandi bakaba batagombaga gushyirwa ku mugereka ukurikije ibyo amategeko ya NEC ateganya.

Ibyo byatumye NEC isohora itangazo ritanga uburenganzira bwo kureka abo bose bagatora, amasaha yo gusoza gutora iyakura saa cyenda iyashyira saa kumi n’ebyiri, bivuga ko byanagize ingaruka ku masaha yo kubarura amajwi ku baba bari bahuye n’icyo kibazo.

Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ni 3, babiri muri bo batanzwe n’imitwe ya politiki ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda. Uwa 3 ni umukandida wigenga Mpayimana Philippe ari na we mukandida wenyine wigenga wemewe muri 7 bari batanze ibyangombwa byabo byo kwiyamamaza.

Abandi bakandida bigenga bari batanze kandidatire zabo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ikagaragaza ko batujuje ibisabwa ngo bemererwe kwiyamamaza, ni  Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, ndetse na Jean Mbanda.

 

 

 

 

 

 

INKURU YA HIGIRO Adolphe


IZINDI NKURU

Leave a Comment