Akato n’ihezwa bikomeye yakorewe ntibyamuciye intege, dore ibanga ryabimufashijemo


Ndagijimana Alufonse, ni umwe mu bafite virusi itera SIDA bo mu karere ka Musanze, atangaza ko nyuma yo kumenyekana ko yanduye virusi itera SIDA, yahawe akato ku buryo bukomeye n’umuryango, abaturanyi kugeza k’uwo bashakanye bamugira igicibwa.

Atangaza ko ibi bitamuciye intege, ko ahubwo yaharaniye kubahiriza amabwiriza yahabwaga n’inzego z’ubuzima yamufasha kubaho mu buzima bwiza yirinda kwibasirwa n’ibyuririzi ndetse aniteza imbere.

Ati: “Mbere bikimenyekana ko nanduye virusi itera SIDA nahawe akato ku buryo bukomeye, kugeza n’ubwo kunywera ku gikombe nanywereyeho bitashobokaga barakijugunyaga, abana ntibabe banyegera ntihagire n’ukandagira iwanjye ndetse no muri icyo gihe nibwo umugore wanjye yantaye ansigiye abana 6”.

Ndagijimana ashimangira ko kwihuriza muri koperative ari kimwe mu byamufashije kuva mu bwigunge ndetse binamufasha kwishakamo ubushobozi, ibi bikaba byarabafashije kwigobotora akato n’ihezwa kuko abakamuhaga hamwe na bagenzi be, kuri ubu bakenera umusaruro wabo ndetse no kuba bifashije byahinduye imyumvire y’abari bazi ko ufite virusi itera SIDA, ubuzima buba bwaramurangiriyeho.

Ati: “Abaduhaga akato ubu bahinduye imyumvire basubiye mu murongo kuko bakenera no guhaha ibyo duhinga, babona tubayeho neza, twabaye abasirimu, twiteje imbere.”

Ndagijimana yemeza ko we n’abana be babayeho neza, hari abize bararangiza amashuri ndetse ubu yaranashyingiye.

Ashimira RRP+ ibaba hafi ndetse ikaba yarateye inkunga Koperative Abaharanira Amahoro bashinze mu mwaka wa 2015, igizwe n’abanyamuryango 30, bakora ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori, bakaba bemeza ko bwabafashije kwiteza imbere no guhangana n’ihezwa n’akato bakorerwaga.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment