Bigoranye Arsenal yongeye gushimisha abafana bayo nyuma y’imyaka 14


Ikipe ya Arsenal yari imaze imyaka 14 itagera muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions League,yabigezeho isezereye FC Porto kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho aya makipe yombi atsindiye mu rugo iwayo igitego 1-0.

Kuri uyu wa kabiri,Arsenal yasabwaga kwishyura igitego 1-0 yatsindiwe muri Portugal na FC Porto ndetse nibyo yakoze banganya igitego 1-1.hitabazwa iminota 30 y’inyongera itagize icyo itanga haterwa za penaliti zahiriye iyi kipe yo mu Bwongereza.

Arsenal yatsinze igitego ku munota wa 41 ibifashijwemo na Leandro Trossard,ku mupira mwiza yahawe na Odegaard,umukino urangira ari iki gitego cyonyine kibonetse.

Ikipe ya FC Porto yari nziza cyane mu bwugarizi bwari buyobowe na muzehe Pepe w’imyaka 41,byatumye Arsenal igorwa cyane no kwinjira mu rubuga rw’amahina ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe make yabonye.

Arsenal yagerageje guteza ibibazo FC Porto,ariko iyi kipe yo muri Portugal yabonye amahirwe abiri akomeye,aho umunyezamu wayo Raya yakuyemo ishoti rya Evanilson na Francisco Conceicao.

Mu gice cya kabiri,Odegaard yatsindiye Arsenal igitego ariko umusifuzi Turpin yemeza ko Havertz yakoreye ikosa kuri Pepe bigatuma atakaza umupira.

Mu gutera penaliti,Odegaard, Kai Havertz, Bukayo Saka na Declan Rice binjije neza penaliti zabo mu gihe David Raya yakuyemo penaliti ebyiri za Wendell na Galeno bituma Porto isezererwa.

Mikel Arteta yabwiye TNT Sports ati: “Hari hashize imyaka 14  ni igihe kinini ku ikipe nka Arsenal. Biragaragaza ukuntu byari bikomeye. Twakoze ibishoboka byose ngo tugire iherezo ritangaje.Twatangiye turema imbaraga muri stade,turasunika kugira ngo turangize akazi kandi dufatanyije twabikoze.”

Yakomeje ashimira abafana ba Arsenal, ati: “Turabakunda cyane. Ntabwo bisanzwe, imbaraga batuzanira… twabikoreye hamwe. Turi aho dushaka kuba. ”

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment