ICC yashyizeho impapuro zita muri yombi abasirikare bo ku rwego rwo hejuru b’Uburusiya


Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “ICC” rwasohoye impapuro zo guta muri yombi ba komanda bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Uburusiya baregwa gukora ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine.

Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni bo bagabo babiri batangajwe na ICC.

Iki ni icyiciro cya kabiri cy’impapuro za ICC zo guta muri yombi abategetsi bo mu Burusiya, bijyanye n’intambara yo muri Ukraine.

Iza mbere zasohorewe Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’intumwa ye ishinzwe uburenganzira bw’abana, muri Werurwe (3) mu 2023.

Uburusiya ntibwemera ICC, ibi bituma bidashoboka ku kigero cyo hejuru ko bazigera na rimwe bohererezwa urwo rukiko ngo bakurikiranwe ku byo baregwa.

ICC yavuze ko izi mpapuro nshya zo guta muri yombi zatewe no kuba hari ibimenyetso bifatika byo kwemeza ko abo bombi bacyekwa, ari bo batumye habaho “ibitero bya misile byagabwe n’ingabo bayobora byibasiye ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine”.

ICC yavuze ko ibyo byaha ibarega byabaye hagati y’Ukwakira (10) mu 2022 na Werurwe mu 2023.

Uru rukiko, rufite icyicaro i La Haye (The Hague) mu Buholandi, rwavuze ko ibyo bitero byateje kwangiza ku basivile n’iyangiza riboneka ko ryari kuba rirenze urugero.

Rwavuze ko aba bagabo babiri “buri umwe aregwa icyaha cyo mu ntambara cyo kuyobora ibitero ku bintu bya gisivile” ndetse ko banashinjwa “icyaha cyibasira inyokomuntu cy’ibikorwa by’ubugome”.

Kobylash, w’imyaka 58, yari komanda w’indege zoherezwa mu ntera ndende zo mu gisirikare cy’Uburusiya kirwanira mu kirere, igihe ibyo byaha aregwa babaga.

ICC ivuga ko Sokolov, w’imyaka 61, yari komanda mu gisirikare cy’Uburusiya kirwanira mu mazi, wari ukuriye amato y’intambara yo mu nyanja y’umukara (Black Sea) mu gihe ibyaha aregwa byabaga.

Mu gihe cyashize, Uburusiya bwahakanye kurasa ku bikorwa-remezo bya gisivile muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yakiriye neza izo mpapuro nshya zo gutamba muri yombi zasohorewe abo basirikare b’Uburusiya.

Yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Buri komanda w’Uburusiya utegeka ko hagabwa ibitero ku Banya-Ukraine b’abasivile no ku bikorwa-remezo by’ingenzi cyane agomba kumenya ko ubutabera buzatangwa.

“Buri wese ukora ibyaha nk’ibyo agomba kumenya ko azabiryozwa.”

Urukiko rwa ICC, rwashyizweho mu 2002 n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, rukora iperereza ndetse rugacira imanza abaregwa jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha byo mu ntambara, rukabikora igihe abategetsi bo ku rwego rw’igihugu badashobora cyangwa batazabikurikirana.

Ayo masezerano arushyiraho yemejwe n’ibihugu 124, ariko Uburusiya – hamwe n’Ubushinwa, Ubuhinde n’Amerika – bwanze kwinjira muri urwo rukiko.

Muri Werurwe mu 2023, ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin na Maria Lvova-Belova, komiseri w’Uburusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana.

Icyo gihe, uru rukiko bwashingiye ibi birego ku gutwara abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakuwe muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya.

Uburusiya bwahakanye ibyo birego, buvuga ko izo mpapuro zo kubata muri yombi “ziteye isoni”.

SOURCE:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment