Bakomeje kunengwa, hanibazwa ikibyihishe inyuma


Biravugwa ko kuba abo bana barwara kugeza ubwo bapfuye, hari ubwo ishuri ribigiramo uburangare, aho batinda guha abana impushya ngo bajye kwivuza, kubera kwizera abaganga bita ku bana mu kigo, impushya zigatangwa uburwayi bwamaze kubarenga.

Ibigo by’Amashuri bikomeje gutungwa agatoki ni iby’Abihayimana, aho ngo bagira igitsure cy’umurengera umwana yarwara ntibamwemerere gusohoka mu kigo ngo ni ukwirwaza, ntibabimenyeshe n’ababyeyi be, umubyeyi agahamagarwa abwirwa ko umwana we yapfuye.

Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’aho mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze yapfuye.

Ni nyuma y’iminsi ine agaragaza ibimenyetso by’uburwayi, aho ngo yabanje kuribwa ijisho, uburwayi bukomeza gukura atangira kuva imyuna kugeza apfuye.

Nyuma y’urupfu rwe, ushinzwe imyitwarire y’abakobwa ku ishuri (Animatrice), yahise atabwa muri yombi, akekwaho kurangarana umwana.

Gusa we yisobanuraga avuga ko yitaye kuri uwo mwana amukurikirana mu burwayi bwe mu buryo bwose bushoboka, aho yanamuhaye uruhushya ajya kwivuza mu ivuriro rikomeye mu mujyi wa Musanze, ndetse uwo mwana akaba yaranaguye mu bitaro.

Muri uku kwezi kandi humvikanye ibigo bibiri by’amashuri byarwaje abana basaga 70, aho bafashwe n’uburwayi budasanzwe, biteza impagarara mu kigo.

Mu minsi ishize muri Lycée Notre Dame de Citeaux (LNDC), umwana w’umukobwa yapfuye azize uburwayi budasobanutse, bishengura abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ababyeyi bavuga iki kuri icyo kibazo

Gutoza umwana ikinyabupfura no gutanga uburezi bufite ireme, ni kimwe abarerera mu bigo by’Abihayimana by’umwihariko ibya Kiliziya Gatolika bashima cyane, bakumva bibateye ishema kurerera muri ibyo bigo.

Gusa hakaba abemeza ko hari ubwo bagira igitsure cy’umurengera, kugeza ubwo umwana yimwe n’uruhushya rwo kujya kwivuza mu gihe arwaye.

Umwe mu babyeyi barerera muri Lycée Notre Dame de Citeaux yagize ati “Uburezi bwabo turabushima, batoza abana ikinyabupfura bakagira n’abahanga cyane, aho umwana arangiza amashuri mu bumenyi atandukanye n’uwize ahandi, ariko ikibazo ni igitsure cy’umurengera kugeza n’aho bima umwana uruhushya rwo kujya kwivuza kandi babona arembye”.

Undi ati “Nk’uwo mwana wigaga muri Lycée uherutse gupfa, yamaze iminsi arwariye, aho yitabwagaho n’umuforomo w’ishuri, noneho araremba cyane ntibigera babimenyesha ababyeyi. ‘Communication’ ni ikibazo, n’abandi bana bazaga kumusura aho arwariye bakabibona animatrice ko umwana arembye. Urumva habayeho uburangare”.

N’ubwo abo babyeyi bashinja ishuri uburangare, hari abandi batemeranya kuri bwo burangare bashinja ayo mashuri, aho bemeza ko ubuyobozi bw’amashuri ntako butagira ngo bwite ku bana haba mu bumenyi, haba no kubitaho mu gihe barwaye.

Umubyeyi witwa Sindayiheba Phanuel urerera muri Lycée Notre Dame de Citeaux, ati “Ni ishuri ryita ku bana mu buryo butangaje, urugero rufatika mu minsi ishize umwana wanjye yararwaye, bahise bampamagara njya kumufata kandi nahuye n’abandi babyeyi batandukanye bagaruye abana abandi babajyanye kubavuza. Kuba hari umwana witabye Imana, kandi nta nubwo yari ku ishuri yari kwa muganga, nk’umubyeyi w’Umunyarwanda mbifata nk’ibyago cyangwa impanuka yaba”.

Arongera ati “Ntabwo mbifata nk’uburangare, simbibonamo igitsure gikabije nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ni ibyago byagwiriye umuryango nk’uko n’iwanjye mu rugo naba ndi ku kazi bakambwira ngo umwana ararwaye, namugeza kwa muganga akitaba Imana”.

Sindayiheba arasaba ababyeyi bagenzi be kumenya ko abarezi ku ishuri ari ababyeyi ba kabiri, nyuma y’ababyeyi b’umubiri.

Ati “Abo bantu birirwana abana amezi icyenda mu mwaka twe tubamarana atatu, abo bantu tutabagiriye icyizere ntaho twaba tugana, dukwiriye gufatanya n’abayobozi b’ikigo kuko ni ibyago byatugwiriye nk’uko byagwira umubyeyi mu rugo, ariko ntibikwiye kwitwa ko ari ikigo cy’Abihayimana, ahubwo dukwiye no kubashimira kuko bagira n’icyo kintu cyo gucengeza ikinyabupfura mu buryo bwisumbuyeho, bakita no kubuzima bw’umwana”.

Abashinzwe uburezi Gatolika bagize icyo buvuga kuri icyo kibazo

Padiri Dusingizimana Lambert, uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda (SNEC), ntavuga rumwe n’abemeza ko amashuri ayoborwa n’Abihayimana bagira igitsure kigira ingaruka ku bana.

Ati “Usibye abantu bakabiriza ibintu, ubundi umwana iyo agiye ku ishuri aba agiye ku ishuri n’abarezi, abo bose bafatwa nk’ababyeyi babo, umwana iyo arwaye twese turabizi umwana ajya kuvuzwa”.

Arongera ati “Biriya by’umwana uherutse kwitaba Imana muri LNDC ni ‘accident’, ibyago biba bibaye, kuvuga ko bamwimye uruhushya arinda apfa, none se ko yapfiriye mu biganza bya muganga ubu bashinje muganga ko bamuhaye umwana akananirwa kumuvuza agapfa. Yaguye ku bitaro kandi n’iyo yapfa ari ku ishuri, n’iyo waba uri inyamaswa ntabwo umwana yakurembana urebera, urupfu ntawe ruteguza”.

Padiri yavuze ko ababyeyi benshi bifuza kurerera mu mashuri ya Kiliziya, ariko bamwe bakabibura kubera ubushobozi buhari bwo kwakira abana, sinzi abavuga ko tugira igitsure gikabije icyo bashaka.

Ati “Ibyo barabihuza n’Abihayimana gute se? Kuko batoza abana ‘discipline’, ubwo ababyeyi barashaka ko abana bajya babareka bakitwara uko bashaka?”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rugenda rukora iperereza kuri izo mpfu zigenda zigaragara mu bigo by’amashuri.

 

 

 

 

SOURCE:KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment