Nyuma yo guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’ifumbire yo mu musarani, bishimira inyungu byabagizeho


Abaturage bo murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera batangaza ko nyuma y’ubukangurambaga bwabayeho babamenyesha ibibi byo gufumbiza umwanda wo mu musarani ndetse n’ingaruka zitabarika zigera ku bawukoresha, bafashe umwanzuro wo kureka, bakaba bemeza ko ikibazo cyo kurwaza inzoka cyagabanutse ku buryo bufatika ndetse n’umusaruro wiyongereye.

Mukapasika Josephine ni umujyanama w’ubuzima akaba n’umwe mu bagizweho ingaruka no gufumbiza umwanda wo mu musarani, atuye mumurenge wa Cyanika, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Nyamiyaga, atangaza ko bagikoresha iyi fumbire byabagiragaho ingaruka nyinshi cyane, by’umwihariko mu bwana bwe n’abo bavukana.

Ati: “Iwacu mu rugo bafumbizaga umwanda wo mu musarani, ariko ababyeyi bacu bahoraga kwa muganga, inzoka zaratubayeho karande, aho batugezaga ku kigo nderabuzima abaganga bagatangara bavuga ko inzoka dufite ari nyinshi aho bazigereranyaga nk’iziri mu kirunga cya Muhabura. Ariko nyuma y’ubukangurambaga, hamenyekanye ingaruka z’iyi fumbire harimo gutera no gukwirakwiza indwara z’inzoka zo mu nda, ababyeyi bakareka gukoresha iyi fumbire bakayisimbuza iy’imborera hamwe n’imvaruganda umusaruro wakomeje kuboneka ndetse uraniyongera kandi n’indwara z’inzoka zo mu nda zagaragaraga mu baturage zaragabanutse mu buryo bufatika.”

Mukapasika nk’umujyanama w’ubuzima yemeza ko mu murenge wa Cyanika nka 98% by’abaturage baretse gukoresha umwanda uva mu misarane nk’ifumbire kuko afata umwanya wo gusura abaturage, anashimangira ko indwara z’inzoka zagabanutse ugereranyije n’igihe abaturage bari bagikoresha iyi fumbire ku bwinshi.

Yemeza ko kwirinda biruta kwivuza kandi umusaruro ukiri wose

Ntuyehe Yohani Nepomuseni, utuye mu murenge wa Cyanika, akagari ka Nyagahinga, umudugudu wa Kibero, atangaza ko ifumbire yo mu misarane bayikoreshaga cyane ko ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n’abashinzwe ubuhinzi bababwira ko iriya fumbire ari ububiko bw’amajyi y’inzoka kandi amara igihe kirekire, bafashe ingamba zo kuyireka kandi nta ngaruka byabagizeho ahubwo inyungu ntizibarika.

Ati: “Mbere ntitwari tuzi ko iriya fumbire itera inzoka, gusa twahoraga tuzirwaye ari nako tuzirwaje, ikindi iriya fumbire ku makoro yotswaga n’izuba bigatuma ishaka gutwika imyaka igihe izuba rivuye, ariko kuva bayireka indwara z’inzoka zaragabanutse ikindi umusaruro wariyongereye kuko ifumbire y’imborera hamwe n’imvaruganda bitanga umusaruro ufatika.”

Atangaza ko mbere iriya fumbire yari imari kuko yakoreshwaga na benshi, ko ariko ubu bagiye bayicikaho nubwo hakiri bake bayikoresha kubera ikibazo cy’amikoro.

 RBC ikomeje gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire…

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC, mu gashami ko kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye atangaza ko abaturage bo mu murenge wa Cyanika bari mu bafashe iya mbere mu guhindura imyumvire, birinda gufumbiza umwanda wo mu musarani.

Ati: “Uyu murenge wa Cyanika bafashe iya mbere mu kureka gukoresha ifumbire y’umwanda wo mu musarane, icyo turi gukora ni ugushyira imbaraga mu gukomeza gufasha abahinduye imyumvire no gukomeza kwigisha n’abatarayihindura tubamenyesha ingaruka n’ibibi byo gukoresha iyi fumbire.

Hitiyaremye yibukije abaturarwanda ko umwanda wo mu musarani uba ari indiri y’ubwoko bw’inzoka bunyuranye harimo asikarisi ifite ubushobozi bwo gukomeza kwanduza mu gihe cy’imyaka 5.

Mu karere ka Burera abarwaye inzoka zo mu nda ni 14%, mu murenge wa Cyanika bavugwaho guhagarika ikoreshwa ry’ifumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani ni 15%, umurenge ufite abaturage barwaye inzoka zo mu nda benshi akaba ari uwa Rugangabari uri kuri 27%, mu gihe ufite bake ari umurenge  wa Ruhunde uri kuri 5%.

Umubare w’abaturage barwaye inzoka zo mu nda bo mu mirenge igize akarere ka Burera mu mwaka wa 2023

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwerekanye ko muri 2020 mu karere ka Burera  abana bari hagati y’imyaka 5 na 15 bari barwaye inzoka zo mu nda bari 72,9%, mu gihe w’abakoresha ifumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani ari 38%.

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE  NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment