Nyabihu: Impungenge ni zose ku gihombo gishingiye ku mbuto bahawe


Bamwe mu baturage bahinga ibigori mu kibaya cya Rubumba mu murenge wa Rugera, mu karere ka Nyabihu, batewe impungenge n’igihombo bashobora guhura nacyo bitewe n’imbuto yo gutubura bahawe itarimo kubaha icyizere cy’umusaruro bari biteze.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bahabwa iyi mbuto y’ibigori yo gutubura, bari bafite icyizere cyo kuyibonamo umusaruro nk’uko bari basanzwe bawubona.

Nubwo batarasarura, batewe impungenge n’ibimenyetso barimo kubona kuri bimwe mu bigori byahetse ntibizane impeke uko bikwiye.

Gutubura izi mbuto mu mirima y’aba baturage byakozwe na Koperative KOTEMI na kompani ya TRI SEED yatanze iyi mbuto yo gutubura.

Umuyobozi wa Koperative KOTEMI, Rugera Hakizimana Jean Claude yatangarije RBA ko ikibazo aribwo gitangiye kugaragara bagiye kugikurikirana.

Ubuyobozi bwa TRI SEED bwatanze iyi mbuto yo gutubura buvuga ko ibibazo nk’ibi bikunze kubaho bigendanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Nyiringabo Ignace ushinzwe ibikorwa by’ubutubuzi muri iyi kompani ahumuriza aba bahinzi, ko kuba barashinganishije ibihingwa byabo ngo batazahomba.

Mu rwego rwo gukomeza gukurikirana ikibazo cy’aba bahinzi no kuzareba uko igihombo bazagira kizaba kifashe ngo kishyurwe,ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buhagarariwe n’Agronome w’Akarere bwashyizeho Komite irimo aba bahinzi, Koperative KOTEMI na kompani ya TRI SEED n’Akarere nyirizina bakazajya bamenyesha abahinzi uko ikibazo gihagaze kugera basaruye.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment