Rutsiro: Ubwoba ni bwinshi, ibiciro bihanitse by’imirindankuba bikomeje kuba imbogamizi


Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu tugize  intara y’Iburengerazuba, kakaba  kwibasirwa n’ikiza cy’inkuba, aho mu bihe by’imvura tugiye kwinjiramo abaturage bo muri aka gace bahura n’ihungabana rikomeye, bibaza utahiwe gukubitwa n’inkuba, dore ko abo itishe ibatera ubumuga bukomeye, ibi byose bakabishinja ibiciro bihanitse by’imirindankuba.

Abaturage bo muri aka karere ka Rutsiro batangaza ko batazi iherezo ryabo n’inkuba, kuko icyakayibarinze ariwo umurindankuba ufite ibiciro bihanitse, kandi ibi aba baturage batangaza ntibinyuranye n’iby’Umuyobozi w’akarere avuga.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, MAdame Ayinkamiye Emelance yunze mu ry’abaturage, aho yemeje ko umurindankuba nyawo atari pirate, ufite ubushobozi bwo kurinda byibuze umuryango umwe ugura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000frs).

Nyirahabimana Seraphina  umwe mu baturage bo muri aka karere ka Rutsiro, utuye mu murenge  wa Musasa, akagali ka Murambi, umudugudu wa Nyamasheke, ni umwe mu baturage bagezweho  n’ingaruka zo kudatunga  umurindankuba.

Nyirahabimana mu mwaka wa 2019 yapfushije umwana we wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, wakubiswe n’inkuba mu kwezi kwa munani tariki 26, aho hari ku mugoroba uyu nyakwigendera Josiane ari mu gikoni atetse, hari kugwa akavura gake kavanzemo inkuba nyinshi, nyakwigendera aba atakaje ubuzima nyuma yo gukubitwa n’inkuba.

Nyirahabimana yemeje ko iyo aba yarabashije kwigurira umurindankuba umwana we aba akiriho. Yagize ati  “njye ndasaba leta ko yadufasha tukabona imirindankuba, njye ku bwanjye mfite ubushobozi narara nguze uwo murindankuba, ariko amakuru mfite ni uko uhenze cyane. Njye sindanawubona numva ngo uri ku karere no ku kigo nderabuzima, ariko nk’uko leta idahwema kutuzirikana, nidufashe iki kibazo cy’inkuba igiye kutumaraho abantu, imirindankuba ishyirwe ku mafaranga yakwigonderwa n’umuturage.”

Si aho gusa twaganiriye n’abaturage, kuko twanyarukiye mu mudugudu   wa Karugaju, akagali  ka Murambi, umurenge wa Gihanga, aho twasanze inkuba nabo itarabaretse, ubwo twahageraga batubwiye ko imvura iherutse kuhagwa inkuba yakubise abantu bane, muri bo umusore w’imyaka 20 yaramuhitanye hamwe n’umugabo wari ubyaye rimwe, abandi babiri ntacyo babaye uretse guhungabana.

Umuringanews.com ubwo wanyarukiraga muri uyu murenge wa Murambi, twabashije kuganira na Ndekezi Kayitani, Umubeyi wa nyakwigendera Nsengiyumva Theogene wari ufite imyaka 20, akaba yarishwe n’inkuba.

Ndekezi n’agahinda kenshi yadutangarije ko abona nta herezo ry’iki kibazo cy’inkuba zibasira abantu mu gihe leta itagize icyikora ngo ibafashe kubona imirindankuba.

Yagize ati “uretse najye uciriritse mbona n’abakire b’inaha nta numwe utunze umurindankuba, numva bavuga ngo urakosha, njye rwose nta bushobozi wo kuwugura mfite, gusa inkuba ni ikibazo kidukomereye ni ukutubariza leta niba ntacyo yakora, ngaho ubundi ni ibibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emelance yashimangiye ko umurindankuba uhenze, ndetse anatumenyesha ko nuwo nabo bawufite ku karere ari abaterankunga bawubahaye.

Uyu muyobozi yanongeyeho ko bafite ikindi kibazo cya barusahurira mu nduru bumvise ko bafite ikibazo cy’inkuba, barangiza bakazana ibyo bita imirindankuba kandi mu by’ukuri atari yo ahubwo yakururira ibibazo byinshi abaturage, kuko uko bashyiraho iyo mirindankuba ya pirate niko ibyago byo kwibasirwa n’inkuba byikuba inshuro nyinshi.

Ayinkamiye uyoboye Akarere ka Rutsiro wemeje ko Akarere ayoboye kibasirwa cyane n’inkuba yagize ati “Nk’ubuyobozi ntabwo twicaye, turi gushaka icyafasha abaturage dufatanyije n’izindi nzego ari MIDMAR, ari RULA, mu gukemura kiriya kibazo cy’imirindankuba, na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu turafatanya kugira ngo turebe uburyo twafasha abaturage.

 

NIKUZE NKUSI DIANE


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.