Umuhanzi Bryan Adams yatangaje aho ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye


Umuhanzi Bryan Adams ku nshuro ya mbere yavuze uburyo ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye ku ndirimbo yanditse ku rushako rubi rwa Diana.

Uyu muhanzi yibutse ko Diana yamubwiye ko “yasekejwe cyane” n’uburyo muri iyi ndirimbo aririmba ko yumvise “ataye ubwenge” ku munsi Diana arongorwa n’igikomangoma Charles.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Sunday Times, uyu muhanzi wo muri Canada uzwi mu ndirimbo nka “Please forgive me” avuga ko Diana yamutumiye ngo basangire icyayi kugira ngo yumve iyo ndirimbo nanone.

Adams yahagaritse iyo ndirimbo ubwo Diana yapfaga mu 1997 “mu cyubahiro cye”, nk’uko abivuga.

Ubucuti bw’uyu muhanzi ubu w’imyaka 64 na Diana bwatumye haduka impuha mu myaka ya 1990 ko bashobora kuba bafitanye urukundo rw’ibanga, ibi kandi byarushijeho ubwo uwari umukunzi wa Adams witwa Cecile Thomsen yabwiye abanyamakuru ko “urwacu rwari urukundo rw’ibibazo kandi umubano wa Bryan na Diana ntiwabyoroheje.”

Adams ntiyigeze na rimwe asubiza kuri ibyo bihuha kandi no muri iki kiganiro ntabwo abiganiraho. Ahubwo, ahishura ko bombi bagiranaga “ibiganiro byinshi byiza cyane” ubwo ubucuti bwabo bwari bushyushye.

Yagize ati: “Mu by’ukuri biratangaje kandi birarenze no kubitekereza. Rwose nishimiraga cyane Diana, yari umugore w’igitangaza kandi w’icyitegerereze cyane.

“Guhura nawe byari ikintu nyacyo gikomeye cyane cyabaye mu buzima bwanjye.”

Yavuze ko bombi bahuriye mu ndege, aho yabwiye Diana ko yakoresheje izina rye mu ndirimbo maze ngo aramusubiza ati: “Yego ndabizi, birasekeje cyane. Ahubwo ndashaka kuyumva nanone.”

Adams yohereje kopi yayo mu ngoro ya Kensington kwa Diana maze nyuma nawe aramutumira ngo basangire icyayi.

Ati: “Bwa mbere njya i KP (Kensington Palace) ntabwo yari ameze ‘nk’umuntu ushaka kugira uwo bavugana’, kandi ntabwo wihutira mu buzima bw’umuntu ushaka kumenya ibintu byose mu minota 10 ya mbere.

“Byari ‘reka dusangira icyayi gusa’. Ariko nyuma uko twagiye tuba inshuti niko namenyaga ibiri kuba mu by’ukuri.”

Diana yashakanye na Charles, ubu ni Umwami Charles III, mu 1981 babyarana abahungu babiri, ibikomangoma William na Harry. Ariko nyuma urugo rwabo rwajemo ibibazo mu myaka yakurikiyeho, batandukanye mu 1992, mbere yo kubona gatanya byemewe mu 1996.

Adams yamamaye cyane mu Bwongereza mu 1985 ubwo indirimbo ze eshanu zari muri Top 40 – Run To You, Somebody, Summer of 69, It’s Only Love, na Heaven. Iyo Diana yakomojweho ni Heaven kandi amagambo yayo vuba vuba yakuruye itangazamakuru.

Ayo magambo arimo imirongo nka: “Umunsi agushaka – nari ngiye guta ubwenge” kandi “Diana – ni iki ukorana n’umusore nk’uriya”. Yungamo ati: “Diana umwamikazi w’inzozi zanjye zose.”

Amagambo y’iyi ndirimbo kandi ntiyavugaga neza uwarongoye Diana aho yanditse ati: “Agomba kuba afite ifaranga ryinshi: ariko nzi ko atadukwiye” yongeraho ati: “Ufite amahitamo amwe – ushobora kubivamo. Ukabindekera. Nzazana urwego – nuzana limousine yawe.”

Mu kiganiro na Sunday Times, Adams yavuze ko amagambo y’iyi ndirimbo yari “ugutebya gusa”.

Adams yakunzwe cyane mu Bwongereza mu 1991 kubera indirimbo ye y’amgambo y’imitoma ikaze (Everything I Do), I Do It For You, iyi kandi yakunzwe n’ahandi henshi ku isi.

Adams ariko burya ni n’umuhanga mu gufotora kandi rimwe yigeze gufata ifoto y’Umwamikazi Elizabeth II, yaje gushyirwa mu biranga imwe mu noti muri Canada.

Mu 2014, umuhungu muto wa Diana, igikomangoma Harry ubwo yari kapiteni mu ngabo z’Ubwongereza yitabiriye imurikabikorwa ry’amafoto ya Adams werekanaga amafoto y’abahoze ari abasirikare bakomerekeye mu ntambara muri Iraq na Afghanistan.

Mu kiganiro na Sunday Times kandi, Adams avuga uburyo mu 2007 yagerageje gufasha umuhanzi w’umwongerezakazi Amy Winehouse wari warabaswe n’ibiyobyabwenge.

Abajijwe niba yarabonaga yamurokora, Adams yagize ati: “Nagerageje kumufasha ariko, urabizi, bigomba kuva muri wowe ubwawe”.

Mu 2011 Amy Winehouse bamusanze mu nzu yabagamo i London yapfuye, kubera ibiyobyabwenge birenze igipimo.

Naho igikomangoma Diana yapfuye mu 1997 mu mpanuka y’imodoka i Paris mu Bufaransa yaguyemo n’abandi bantu babiri muri batatu bari kumwe, barimo Dodi Fayed bakundanaga muri icyo gihe.

SOURCE:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment