Amasezerano n’u Rwanda acyemura impungenge zo mu mategeko – Cleverly


Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza James Cleverly avuga ko amasezerano mashya n’u Rwanda acyemura impungenge z’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, mu kwezi gushize rwanzuye ko iyi gahunda ya leta inyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwavuze ko iyo gahunda, izatuma abimukira boherezwa mu Rwanda, ishobora kubamo ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

James Cleverly yashimangiye ko u Rwanda “rwiyemeje mu buryo bugaragara kandi bwumvikana neza kubungabunga umutekano w’abantu baza hano [mu Rwanda]”.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ya leta yo guca intege abimukira ntibambuke umuhora wa Channel mu mato matoya.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko “guhagarika amato” ari kimwe mu bintu bitanu by’ingenzi byihutirwa leta ye ishyize imbere, mbere yuko amatora ataha aba.

Ariko iyi gahunda ijyanye n’u Rwanda yatangajwe bwa mbere muri Mata 2022 n’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson. Yakomeje gutinzwa n’ibirego mu nkiko, ndetse nta basaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baherezwa mu Rwanda kugeza ubu.

Ishyaka Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza ryasezeranyije gukuraho iyo gahunda niritsinda amatora ataha, ibyo byatumye habaho gushidikanya kuri ejo hazaza h’iyi gahunda.

Yvette Cooper, wo muri Labour, ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko iyi gahunda irimo “kunanirwa” kandi ko amafaranga ayishyirwamo byaba byiza kurushaho ashyizwe mu “guhashya” ibico by’abategura kwambutsa abantu mu mato matoya.

Urukiko rw’Ikirenga, urukiko rurusha ububasha izindi nkiko zose mu Bwongereza, rwanze iyo gahunda, ruvuga ko bitakwizerwa ko leta y’u Rwanda izubahiriza ihame ryo mu mategeko mpuzamahanga rizwi nka ‘non refoulement’.

Iryo hame ribuza igihugu cyakiriye abasaba ubuhungiro kubasubiza mu gihugu icyo ari cyo cyose igihe gukora ibyo byabashyira mu kaga ko kuba bagirirwa nabi.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, Minisitiri w’intebe Sunak yavuze ko guverinoma ye izakora ku masezerano mashya n’u Rwanda, anavuga ko azashyiraho itegeko rishya ryo gushimangira ko u Rwanda rutekanye.

Iryo tegeko ryitezwe kugezwa mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza muri iki cyumweru.

Ari mu Rwanda ku wa kabiri, Cleverly yashyize umukono ku masezerano mashya, ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta.
Cleverly ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa gatatu wagiye mu Rwanda – akurikira Priti Patel na Suella Braverman bamubanjirije kuri uwo mwanya, na bo bagiye mu Rwanda muri iyo gahunda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, ari kumwe na Minisitiri Cleverly, Minisitiri Biruta yavuze ko aya masezerano atari ukwakira abimukira gusa, ko harimo no gutanga uburyo bwo gutuma babasha kugira icyo bimarira, bakabona imirimo, harimo no kutabatuza ukwa bonyine, bagaturana n’abandi baturage.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko aya masezerano mashya atuma abantu bazimurirwa mu Rwanda batazaba mu byago byo koherezwa mu gihugu aho ubuzima bwabo cyangwa ubwisanzure bwabo bishobora kuba mu kaga.

Aya masezerano ashyiraho urwego rushya rw’ubujurire, ruzagirwa n’abacamanza bafite ubuzobere ku bijyanye n’ubuhungiro baturuka mu bihugu bitandukanye, bo kumva ubujurire bwa buri muntu.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko imikorere y’u Rwanda ijyanye no kwakira abimukira izakurikiranirwa hafi n’akanama kigenga, kazongerererwa ububasha bujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko akanama k’ubugenzuzi kazashyiraho uburyo butuma abantu bimuwe n’abanyamategeko babo bashobora gutanga ibirego.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Cleverly yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse yavuze ko “twumva cyane ko aya masezerano acyemura ibibazo byose by’abanyacyubahiro bo mu Rukiko rw’Ikirenga”.

Yavuze ko ibyo “bizashyirwa mu itegeko ryo mu gihugu [mu Bwongereza] vuba aha”.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko rufite “amateka agaragara” yo guha impunzi aho kuba, kandi ko aya masezerano mashya “yongera gushimangira, mu buryo bugomba gukurikizwa, umuhate usanzweho” wo kwita ku basaba ubuhungiro.

Iyi gahunda ijyanye n’abasaba ubuhungiro yamaze gutwara leta y’Ubwongereza nibura miliyoni 140 z’amapawundi (angana na miliyari 220Frw), zahawe leta y’u Rwanda nk’amafaranga yo mu ntango yo kwitegura kubakira.

Ariko Cleverly yavuze ko Ubwongereza nta mafaranga y’inyongera bwahaye u Rwanda kuri aya masezerano mashya.

Uyu Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko adashobora kubona “impamvu n’imwe yo kwizerwa” yo gushidikanya ku “mateka” y’u Rwanda yo kwita ku bibazo by’abasaba ubuhungiro. Yavuze ko yizeye kubona iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa “mu buryo bwihuse cyane bushoboka”.

Yavuze ko u Rwanda rufite “izina rikomeye” mu kugira ubumuntu kandi ko “abangamiwe” n'”imvugo” ikoreshwa mu kunenga u Rwanda.

Ku ruhande rwe, Minisitiri Biruta yumvikanishije ko “politiki y’imbere mu Bwongereza” ishobora kuba yaragize uruhare mu ihagarikwa rya gahunda y’abimukira.

Ariko Biruta yagize ati: “Navuga ko buri gihe haba hari uburyo [akanya] bwo kunoza ikintu icyo ari cyo cyose gikozwe n’abantu, Abanyarwanda cyangwa Abongereza.

“Iyi ni yo mpamvu twakoze kuri aya masezerano… kugira ngo dushobore kunoza uburyo bwacu bwo kwakira abasaba ubuhungiro kandi kugira ngo dushyireho uburyo bwo kwakira abasaba ubuhungiro buboneye kandi bunyuze mu mucyo.”

Impungenge z’abo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza

Abadepite bo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, barimo kotsa igitutu Minisitiri w’intebe Sunak ngo ahagarike amato matoya yambuka atwaye abimukira.

Abantu barenga 45,700 bambutse umuhora wa Channel bajya mu Bwongereza mu 2022, uwo ni wo mubare wa mbere munini cyane ubayeho kuva batangira kubarwa.

Mu minsi iri imbere, leta y’Ubwongereza izazana itegeko rishya, mu kugerageza kwirinda ibindi birego byo mu nkiko kuri gahunda yayo ijyanye n’u Rwanda.

Itsinda ry’abadepite bahagarariye ishyaka rya Conservative mu nteko ishingamategeko, ryavuze ko batewe impungenge n’iryo tegeko, ndetse ko bafite ubwoba ko rishobora gushaka kwirengagiza amategeko y’Ubwongereza n’amategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Bamwe mu badepite bo muri iryo shyaka riri ku butegetsi bavuga ko gukura Ubwongereza mu masezerano y’Uburayi ku burenganzira bwa muntu (European Convention on Human Rights, ECHR) – ayo ni amasezerano mpuzamahanga, byatuma iyo gahunda Ubwongereza bufitanye n’u Rwanda idatambamirwa n’ibirego byo mu nkiko.

Ariko Damian Green, Depite wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka rya Conservative, yavuze ko abadepite nka we bo muri iri shyaka “bashyigikiye cyane aya masezerano [mpuzamahanga] kandi ko amasezerano nk’aya akwiye kubonwa nk’shingiro n’ibigize kurinda umurage wa demokarasi y’Ubwongereza”.

Leta y’Ubwongereza irimo no gusabwa kugabanya cyane umubare munini w’abinjira muri iki gihugu ugereranyije n’abakivamo (net migration), watumbagiye ukagera ku bantu 745,000 mu mwaka wa 2022, ba mbere benshi babayeho kugeza ubu.

Abo mu ishyaka rya Conservative bagiye bakomeza gusezeranya kugabanya umubare w’abinjira mu Bwongereza, kuva iri shyaka ryatsinda amatora mu 2010.

Banakomeje gusezeranya “kwisubiza ubugenzuzi” bw’imipaka y’Ubwongereza, nyuma yuko iki gihugu gitoye kikava mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, igikorwa kizwi nka Brexit.

Ku wa mbere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Cleverly yatangaje ingamba zirimo no kongera umushahara fatizo ucyenewe ku bakozi bafite ubumenyi bwihariye b’abanyamahanga, uva ku mapawundi 26,200 (miliyoni 41Frw) ugera ku mapawundi 38,700 (miliyoni 60Frw) ku mwaka.

Cleverly yavuze ko abantu 300,000 bari bemerewe n’amategeko kujya mu Bwongereza mu mwaka ushize, batazabishobora mu gihe kiri imbere.

BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment