Kirehe hari ikibazo cyo gutinya inda umuntu ntatinye indwara -Vice Mayer Mukandayisenga


Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” banyarukiye mu karere ka Kirehe, harebwa uko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA guhagaze, hagaragara ikibazo cy’urubyiruko rwitabiriye kuboneza urubyaro ariko rudatinya kwandura virusi itera SIDA. Iki kikaba ari kibazo n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko gihari koko.

Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mujyi wa Nyakarambi n’abandi baba bari ku mupaka wa Rusumo, usanga bose bahurira ku gutangaza ko SIDA ihari cyane ko aka karere ari nyabagendwa cyane dore ko gakora ku bihugu 2 by’ibituranyi (Tanzaniya n’u Burundi), ariko bakemeza ko kwirinda kwandura virusi itera SIDA bumva bitabareba kuko baba baraboneje urubyaro.  Aho harimo n’abagira bati « Kwandura virusi itera SIDA ni ibyago nk’ibindi ntaho wabicikira bigushaka. »

Mukampazimpaka (izina twamuhaye), ufite imyaka 22, twasanze muri resitora yegereye umupaka wa Rusumo ari gufata amafungura ya saa sita, atangaza ko we ahazindukira mu gitondo aje gushaka abakiriya nta kandi kazi agira.

Ati «Njye narangije ishuri mbura akazi, ababyeyi banjye ni abakene no kubasha kubona ibyo kurya ni ikibazo. Njye rero nahuye n’abandi bakobwa bicuruza, mbona babayeho neza, batabayeho bifuza cyangwa basa nabi, nanjye nyoboka inzira y’uburaya. Iyo mvuga ko mba naje gushaka abakiriya ni abagabo baba bagifite imizigo ku mupaka, mu gihe bagitegereje gahunda zo gusora no kwambutsa ibyo bapakiye, nkabitaho ».

Ku bijyanye no kwirinda virusi itera SIDA Mukampazimpaka yagize ati « Njye icyo nirinze ni ukubyarira muri uyu mwuga w’uburaya, mfite agapira mu kaboko, ariko ibijyanye n’agakingirizo simbyitaho cyane kuko abagabo benshi tubona kugira ngo batwishyure neza, abe n’umukiriya uhoraho igihe yaje ku mupaka ni uko umuntu yemera gukora imibonano nta gakingirizo. »

Mwiza (Izina twamuhaye), ufite imyaka 19, twasanze mu isantire ya Nyakarambi, muri kamwe mu tubari duhari, atangaza ko abenshi mu bakobwa bicuruza bagenzi be bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro, ngo kuko iyo umuntu atangiye kubyarira mu buraya atakaza abakiriya, ko ariko kwirinda SIDA bibaho bitewe n’umugabo bagiye kuryama.

Ati «Umugabo mugiye kuryamana niwe ugena niba mukora nta gakingirizo cyangwa mugakoresha, ariko abenshi mu bakiriya bacu ntibagakunda kuko kabishya imibonano mpuzabitsina, kandi umuntu yihagazeho yatakaza abakiriya bishyura menshi. »

Mugabo (izina twamuhaye), ukorera ubucuruzi mu isantire ya Nyakarambi atangaza ko hari abakobwa bo muri kariya gace iby’agakingirizo batabikozwa, ko akenshi niyo umugabo bagiye kuryamana abibabwiye bihutira kumubwira ko baboneje urubyaro.

Ati : « Njye ubwanjye maze guhura n’abakobwa barenga 10, ariko iyo mbabwiye iby’agakingirizo ntibabikozwa, bamwe bavuga ko kabaheramo, abandi bavuga ko baboneje urubyaro iby’agakingirizo atari ngombwa bituma bataryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. »

Mugabo w’imyaka 26, atangaza ko nihatagira igikorwa virusi itera SIDA itazorohera urubyiruko rwa Kirehe.

Ati : « Hano twe nk’urubyiruko nihatagira igikorwa SIDA izatumara. Usanga abakobwa b’urubyiruko bagenzi bacu baryamana n’abashoferi b’abanyamahanga nta gakingirizo kuko aribwo babishyura menshi, kuko baba baramaze kuraruka bajya no guhura natwe ugasanga bashyira imbere ko baboneje urubyaro, ibyo kwirinda kwandura virusi itera SIDA ugasanga bavuga ko bitabareba.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere atangaza ko kuba hari abakobwa bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro ariko kwirinda kwandura virusi itera SIDA ntibabihe agaciro ari ikibazo gihari koko, ko ariko hari ingamba bafashe.

Ati : «Twagerageje kumenya ahantu ubwandu bwa virusi itera SIDA bujyenda bwiyongera, dusanga koko hari ikibazo cyo gutinya inda umuntu ntatinye indwara, ubu turi mu bukangurambaga by’umwihariko mu mirenge 2 (Nyamugari na Kigarama) igize akarere ka Kirehe ubwandu bwa virusi itera SIDA buri hejuru. Icya mbere tubereka agakingirizo, tukabereka uko gakoreshwa, tukabereka ko gukoresha agakingirizo nta ngaruka zibaho iyo umuntu yamenye uko gakoreshwa, hanyuma ku bufatanye n’abaterankunga duha ibiganiro buri kwezi abakobwa babyaye tugamije kubereka ko nubwo baboneje urubyaro kuko bagezweho n’ingaruka zo kubyara ariko bidahagije ahubwo bagomba no gufata ingamba zo kwirinda virusi itera SIDA ».

Uyu muyobozi atangaza ko kugeza ubu abafite virusi itera SIDA mu karere ka Kirehe ari 5010. Yakomeje agira ati : « Ariko ntabwo twavuga ngo iyi mibare n’iyo gusa kuko n’uyu munsi hari abashobora kuba biyongereyeho n’ejo bitewe n’uko abaturage bacu tubakangurira kwipimisha. »https://umuringanews.com/2023/03/05/imbogamizi-zikomeyereye-urubyiruko-rwa-kirehe-mu-rugamba-rwo-kwirinda-virusi-itera-sida/

Muri Gicurasi 2023, ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyasuraga akarere ka Kirehe, icyo gihe imibare yo mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo muri aka karere, igaragaza ko abanduye virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bwayo bari hejuru ya 3800, ngaho kuva mu kwezi kwa karindwi 2022 kugeza mu kwa gatatu 2023 abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18 ni 117 bavuye ku bangavu 950 bagaragaye mu mwaka wa 2022 wose, bigaragara ko koko gahunda yo kuboneza urubyaro bayishyize mu bikorwa ariko hagikenewe n’ubukangurambaga mu kubafasha kwirinda virusi itera SIDA.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment