Urugendo rwa Papa Francis rwasubitswe mu buryo butunguranye


Papa Francis yaretse kwitabira inama ku ihindagurika y’ikirere izabera i Dubai, inama izwi nka COP28, kubera ibicurane no kubabuka kw’ibihaha, nkuko Vatican yabivuze.

Papa, w’imyaka 86, yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu.

Mbere yaho ku wa kabiri, Vatican yari yavuze ko ateganya gukomeza iyo gahunda y’uruzinduko rwe nubwo yari arwaye mu mpera y’icyumweru gishize.

“Yicuza cyane”, nkuko Vatican yabivuze, Papa yemeye kudakora urwo rugendo nyuma yuko abaganga be bamusabye kutagenda.

Vatican yagize iti: “Nubwo uko Nyirubutungane ameze mu by’ubuzima muri rusange kwateye intambwe nziza ku bijyanye n’ibicurane no kubabuka kw’urwungano rw’ubuhumekero, abaganga basabye papa kudakora urugendo ruteganyijwe rwo mu minsi iri imbere rwo kujya i Dubai.”

Ku wa gatandatu, Papa yaretse gahunda z’ibikorwa yari gukora kubera icyo Vatican yise “ibimenyetso byoroheje by’ibicurane”. Yanyujijwe mu cyuma, ibisubizo bigaragaza ko nta musonga (pneumonia) arwaye, ariko ibyo bizamini bigaragaza ko habayeho ukubabuka guto kw’ibihaha bye.

Muri gahunda y’umugisha atanga buri cyumweru hamwe n’ubutumwa atanga ku cyumweru, yagaragaye yicaye muri shapele yo mu rugo iwe, aho kuba ari mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, mu gihe umwe mu baba bamuri hafi yasomye ubutumwa bwe, ndetse igipfuko gifashe umuheha (tube) wo kwa muganga unyuramo serumu cyabonekaga mu kiganza cye.

Muri uyu mwaka, Papa Francis yagiye agira ibibazo byinshi by’ubuzima. Muri Werurwe (3), yajyanwe mu bitaro arwaye indwara yo kubabuka kw’imiheha yo mu bihaha inyuramo umwuka, indwara izwi nka bronchitis (bronchite), ndetse muri Kamena (6) na bwo yabazwe mu nda ku gice cy’umubiri cyari cyasohokeye mu kenge, ibizwi nka hernia.

I Dubai, Papa yari yitezwe kunenga ibihugu kubera kutagira icyo bikora ku ihindagurika ry’ikirere, ndetse yari yitezwe gushaka kumvisha ibyo bihugu kugabanya ingano y’imyuka ihumanya ikirere.

Vatican yavuze ko acyifuza kugira uruhare mu biganiro.

Papa yagize ibidukikije inkingi y’ingenzi y’iki gihe cy’ubupapa bwe, no mu kwezi gushize yaburiye ko isi irimo “guhirima” kubera ihindagurika ry’ikirere ndetse ko ishobora kuba iri “hafi yo kurenga igaruriro”.

Abategetsi bo mu bice bitandukanye by’isi bitezwe kuganira ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere muri iyo nama ngari y’Umuryango w’Abibumbye izabera muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera ku wa gatanu kugeza ku itariki ya 12 Ukuboza (12) uyu mwaka.

Za guverinoma zirenga 200 zaratumiwe hamwe n’imiryango ikora ubugiraneza, amatsinda y’abaturage, ibigo by’ubushakashatsi n’abacuruzi.

SOURCE:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment