USA: Habereye impanuka y’indege idasanzwe


Umupilote yapfiriye mu mpanuka y’indege ya moteri imwe yabereye hafi ya resitora na salon itunganya inzara muri Texas.

FAA yatangaje ko Mooney M20 yakoreye impanuka iruhande rwa Mama’s Daughter’s Diner na Nail Addiction ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,kuwa Kabiri.

Abayobozi bemeje ko umupilote wapfiriye muri iyo mpanuka,niwe muntu wenyine wari muri iyo ndege.Uwapfuye ntabwo yavuzwe izina.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu kigo cyo kurwanya inkongi muri Plano yagize ati “Ku bw’amahirwe,indege ntabwo yagwiriye cyangwa ngo igonge ikintu.”

Abakozi b’ubutabazi bahise bihutira kugera aho impanuka yabereye,muri kilometero imwe uvuye ku kibuga cy’indege cya Air Park-Dallas.

Iyi ndege ihanuka yatwitse imodoka irimo ubusa hafi, ariko nta bucuruzi na bumwe bwigeze bwangirika.

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment