Perezida Tshisekedi adaciye ku ruhande yatangaje gahunda bafite ku Rwanda


Mu kiganiro  Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiranye na France 24 hamwe na RFI cyasohotse kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, yongeye guhamya ko ubwo umuryango mpuzamahanga wanze gufatira u Rwanda ibihano, kandi ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo, ngo ibibazo bizakemuka binyuze mu ntambara.

Ati “Twebwe dukorerwa amakosa, ibintu ntabwo byarebwe mu buryo bwacu, ariko bigomba kureberwa mu cyerekezo cy’abakora amakosa kuri icyo kibazo [….] Twe turavuga ngo nyuma y’inshuro nyinshi twasabye umuryango mpuzamahanga ngo ufatire u Rwanda ibihano, nibitinda tuzirindira umutekano ubwacu, tuzakoresha uburyo bwacu kugira ngo twirwaneho, turinde abaturage bacu.”

Umunyamakuru yagize amatsiko yo kumenya niba hazifashishwa intwaro, Tshisekedi atazuyaje arasubiza ati “None uratekereza ubundi buryo wakoresha ari ubuhe butari intwaro?”

Tshisekedi uri gushakisha uko yakongera gutorerwa kuyobora RDC muri manda ya kabiri, yahamije ko M23 ari agakingirizo, ubundi intambara ingabo za FARDC zirwana mu Burasirazuba bw’igihugu cye zihanganye n’ibihumbi by’ingabo z’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi kandi yateye icyuhagiro umutwe wa Wazalendo ubarizwamo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro itandukanye iba mu mashyamba ya Congo, avuga ko ari abasivile bafashe icyemezo cyo kurinda igihugu, bitanga ngo barinde inyungu z’abaturage bose kuko batari bizeye ko ingabo za FARDC zifite ubushobozi bwo kubacungira umutekano.

Ati “Ni ubutwari, ni yo mpamvu FARDC ibafasha. Ntabwo mbihisha kuko si icyaha bakora, ni ukurwanira igihugu bafite impamvu n’umuhate. Si abanyabyaha nka M23 na RDF.”

Perezida Tshisekedi yemeye ko bamaze kubona ko hakenewe kongerwa ingufu mu nzego zishinzwe kurinda umutekano w’igihugu, hazanwe ingabo zivuye mu bigo byigenga bizobereye mu ntambara no gucunga umutekano kugira ngo bongere ingufu mu rugamba rugiye kumara imyaka ibiri.

Ati “Ni ukugira ngo twongerere ingufu ingabo! Ni abahanga barimo ababaye mu mitwe idasanzwe y’ingabo n’abacomando, rero bafite inshingano zo kongerera ubushobozi ingabo za Leta mu bihe by’intambara aho urugamba rubera. Barwana ku ruhande rwacu birumvikana. Bagera ku 1000.”

Aba bacanshuro kuva bagera mu Burasirazuba bwa RDC, bagaragaye ku kibuga cy’imirwano bafatanya n’ingabo za FARDC, ndetse bamwe muri bo bahasiga ubuzima.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko indege z’intambara ndetse na drone eshatu zavuye mu Bushinwa ziri mu Burasirasuba bw’igihugu cye, zitagamije kurinda umutekano mu bihe by’amatora yegereje nk’uko bamwe bashobora kubikeka ahubwo ziryamiye amajanja ziteguye intambara n’u Rwanda.

Yagize ati “Drones zirahari, zihamaze iminsi. [ni izo kugaba igitero?] cyane rwose, ni iki kibi muri ibyo?”

Mu bihe bitandukanye ubwo RDC yagaragaje ubushake bwo gushoza intambara ku Rwanda, ubuyobozi bw’igihugu bwatangaje ko nibigera aho kurwana ubushobozi bwabyo butazabura.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC wazamutse ubwo M23 yuburaga intwaro iharanira uburenganzira bw’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo n’abavuga Ikinyarwanda bajujubijwe n’ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gutwikirwa n’ibindi by’ubugome.

Kuva iyi ntambara yubuye mu mwaka wa 2022, Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, ariko u Rwanda rukabihakana, ahubwo rukanatanga ibimenyetso bifatika by’uko FARDC ifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu ntambara zose ziri kurwanwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment