Bitunguranye Perezida Zelensky yasubitse amatora


Kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ugushyingo mu 2023.  Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje icyemezo yafashe cyo gusubika amatora, akaba yemeza ko abona  iki atari igihe cyiza cyo kujya mu matora kubera intambara iki gihugu kirimo n’u Burusiya.

Ati “Tugomba gufata umwanzuro ko iki ari igihe cyo kwirwanaho, igihe cy’urugamba ruzagena ahazaza h’igihugu n’abaturage. Nemera ko iki atari igihe cyiza cy’amatora.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ukraine yari ateganyijwe muri Werurwe mu 2024.

Perezida Zelensky Yakomeje avuga ko muri iki gihe Abanya-Ukraine bakeneye kunga ubumwe aho gutandukanywa n’amatora.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment