Ihohoterwa rikomeye ribera mu mashuri abatamugariyemo bibaviramo urupfu


Caleb Mwangi yarakubiswe cyane ku ishuri yigaho muri Kenya nyuma yuko ariye ibiryo by’inyongera byo ku ifunguro rya mu gitondo, kuburyo yagiye muri ‘coma’ akamara iminsi 11 avurirwa mu cyumba cy’indembe.

Se, Fred Mwangi, ati: “Ubwo nahageraga, ntiyashoboraga kuva mu gitanda cye. Ntiyashoboraga kuvuga.”

Ibi bimaze imyaka hafi ibiri bibaye, icyo gihe Caleb yari afite imyaka 13. Ubu aho yicaye hagati ya nyina na se mu ntebe y’imisego mu rugo iwabo i Mombasa, umujyi wo muri Kenya ukora ku nyanja, avuga ko rimwe na rimwe hari ubwo ata ubwenge ntamenye ibirimo kuba.

Uyu muhungu yifitemo uburakari bwinshi rimwe na rimwe butuma akubita ingumi urukuta. Avuga ko izo ari ingaruka z’ihungabana yatewe n’ibyo yaciyemo hakabura gato ngo apfe.

Mwangi ahagurukije umuhungu we azamura ikoti rye ry’umweru, haboneka inkovu nini itwikiriye hafi umugongo we wose.

Avuga ko ibisebe by’umuhungu we byageragamo imbere cyane, kuburyo umuganga wamubaze byabaye ngombwa ko akuramo ibice binini by’umubiri wo mu matako y’uyu muhungu akabikoresha mu kubyomeka (guhoma) aho yakomeretse.

Fred Mwangi yerekana umugongo uriho inkovu w'umuhungu we Caleb
Gukubitwa kwa Caleb kwamusigiye inkovu mu mugongo no ku maguru

“Uyu ni we ari mu bitaro”, ni ko nyina, Agnes Mutiri, avuze, yerekana kuri telefone ye amafoto ya Caleb, ateye ubwoba cyane kuburyo tutayatangaza. Aryamye yubitse inda ku gitanda, ibisebe byuzuye ku maguru ye, mu mugongo no ku maboko, ndetse no mu maso. Yari afite ibisebe (ibikomere) hafi 100 byose hamwe.

Igihano cyo gukubita gifite amateka maremare muri Kenya, atangirira mu gihe aho abavugabutumwa (aba ‘missionnaires’) n’abakoloni bagikoreshaga mu gushimangira ububasha bwabo.

Mu mwaka wa 2001, leta ya Kenya yaciye icyo gihano mu mashuri, ariko byaragoranye cyane guhindura imitekerereze y’abantu.

Imibare yo muri raporo ya vuba aha ku rugomo rukorerwa abana, yo mu bushakashatsi ku ngo mu gihugu bwo mu 2019, yahishuye ko abarenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’abafite imyaka 18 kugeza kuri 24 bo muri Kenya bemeye ko ari ngombwa ko abarimu bakoresha igihano cyo gukubita.

Ishami rya BBC rikora inkuru z’icukumbura muri Afurika, BBC Africa Eye, ryatahuye ko hari ukwiyongera guteye impungenge kw’umubare w’abakubitwa cyane batangajwe.

Caleb avuga ko ari Nancy Gachewa, umuyobozi w’ishuri Gremon Education Centre – ishuri ryo mu mujyi wa Bamburi hafi y’i Mombasa – wamukubise bwa mbere, nuko ategeka abandi banyeshuri gukomeza icyo gihano. Gachewa arabihakana, akavuga ko atari ari ku ishuri ubwo ibyo byabaga.

Caleb agira ati: “Nari nshonje cyane, nafashe ‘capati’ eshanu nzirisha icyayi.”

Gachewa n’undi munyeshuri mukuru mu myaka, witwa Idd Salim, batawe muri yombi baregwa gukubita no kwangiza bikomeye umubiri. Mu mwaka ushize, Salim yakatiwe gufungwa imyaka ine, nuko, nyuma yo kugirana n’ubushinjacyaha amasezerano ajyanye no kwemera icyaha akagabanyirizwa igihano, atanga ubuhamya mu rukiko ashinja Gachewa. Urubanza rwa Gachewa rurakomeje.

Nubwo ibyabaye kuri Caleb biteye ubwoba, si we wenyine byabayeho. Umukozi wo muri Teachers Service Commission (TSC), umuryango wigenga wita ku bintu byose bijyanye n’umwuga wo kwigisha muri Kenya, yavuganye na BBC Africa Eye ariko asaba ko izina rye ridatangazwa.

Umwarimu Robert Omwa wo mu muryango Beacon arimo gutanga amahugurwa ku barimu muri Kenya
Umuryango TSC ushyigikira gahunda yo guhugura abarimu ku buryo bwo gutoza ikinyabupfura hatabayeho gutanga igihano cyo gukubita abanyeshuri

Uwo mukozi yavuze ko mu myaka itatu ishize, raporo zo gukubitwa cyane ku ishuri zikubye ishuro zirenga enye, ziva kuri zirindwi zigera kuri 29. Kwinshi mu gukubitwa ntigutangwaho raporo.

Yagize ati: “Birimo guhinduka amakuba kandi… tubona ko ubu birimo kurenga igaruriro. Hari abana bakomeretswa bakanamugazwa. Bamwe muri bo byabaviriyemo ingaruka zikomeye cyane, n’urupfu.”

Uyu waduhaye amakuru yavuze ko gukubitwa ku ishuri kugezwa mu muryango TSC ku rwego rw’igihugu, akenshi kutarenga aho, yongeraho ko izo raporo “ziricwa” “ntizimenyekane”.

Ati: “Inshuro nyinshi cyane, igihe dosiye itugezeho, ibimenyetso byinshi cyane biba byarangijwe. Rimwe na rimwe ntidushobora no kubona abatangabuhamya.”

BBC Africa Eye yandikiye umuryango TSC kugira ngo usubize kuri ibi birego, ariko ntiwasubije.

Igitekerezo cyuko umunyeshuri ashobora gupfira mu maboko y’abarezi baba bitezweho kumurinda, abantu benshi ntibacyiyumvisha, ariko mu myaka itanu ishize, mu bitangazamakuru hatangajwe impfu zirenga 20 zifitanye isano no gukubitwa ku ishuri.

Ifoto ya Ebbie Noelle Samuels iri mu 'cadre' imanitse ku rukuta
Ababibonye bavuga ko Ebbie Noelle Samuels yakubiswe kubera umusatsi we

Ebbie Noelle Samuels, wari ufite imyaka 15, byemezwa ko ari umwe muri bo.

Ebbie yigaga ku ishuri ryisumbuye aho abanyeshuri biga baba ku ishuri, rya Gatanga CCM Secondary school, ryo mu karere ka Murang’a, kari mu ntera ya kilometero 60 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Nairobi.

Ku itariki ya 9 Werurwe (3) mu 2019, nyina, Martha Wanjiro Samuels, yahamagawe n’iryo shuri, rimumenyesha ko umukobwa we arwariye mu bitaro.

Ubwo yahageraga, Ebbie yari yamaze gupfa.

Iryo shuri ryavuze ko yapfuye ubwo yari asinziriye, ariko ababibonye bavuga ko yakubiswe n’umuyobozi wungirije w’ishuri kubera umusatsi yari afite.

Nyina yagize ati: “Raporo yo kwa muganga y’icyateje urupfu yahishuye ko yari afite igikomere gikomeye cyo ku mutwe, gitewe n’icyawukubisweho cyane. Rero, hari umuntu wamukubise bituma agira icyo gikomere, bimuviramo urupfu.”

Nyina yamaze imyaka ine aharanira ko urupfu rw’umukobwa we rukorwaho iperereza.

Martha Wanjiro Samuels
Nzakora icyo ari cyo cyose ngomba gukora igihe cyose nkiriho kugira ngo umwana wanjye abone ubutabera”

Muri Mutarama (1) umwaka ushize, Elizabeth Wairimu Gatimu, wahoze ari umuyobozi wungirije w’ishuri Ebbie yigagaho, yatawe muri yombi aregwa ubwicanyi. Ahakana ibyo aregwa.

Samuels, ugitegereje kumva ikiva mu rubanza ku rupfu rw’umukobwa we, yagize ati: “Nzakora icyo ari cyo cyose ngomba gukora igihe cyose nkiriho kugira ngo umwana wanjye abone ubutabera.”

“Naribwiye nti: ‘Ntabwo nzacecekeshwa. Ntabwo nzaceceka. Ntabwo nzareka kurwana [guhatana].’ Wenda umunsi nabireka ni wo munsi nzasinzira nk’umukobwa wanjye. Ariko igihe cyose ngihumeka, ntabwo nzabireka.”

BBC Africa Eye yasabye kugirana ikiganiro na minisiteri y’uburezi ya Kenya, ariko nta muntu n’umwe washatse kugira icyo avuga.

Umuryango umwe urimo guharanira ko habaho impinduka ni uwitwa Beacon Teachers Africa. Uyu muryango watangiye muri Kenya mu myaka ine ishize, utangijwe n’umuryango utegamiye kuri leta Plan International, ufatanyije n’umuryango TSC. Intego yawo ni uguha abarimu amahirwe yo kurinda abana ku ishuri n’aho batuye.

Ubu uyu muryango ufite ihuriro ry’abarimu 50,000 mu bihugu 47 muri Afurika.

Agnes - yerekana ifoto kuri telefone ye, Fred na Caleb Mwangi ku ntebe y'imisego mu rugo iwabo i Mombasa muri Kenya
Abo mu muryango wa Mwangi bategereje n’igishyika cyinshi ibizava mu rubanza rwa Nancy Gachewa, wahoze ari umwarimu wa Caleb

Robert Omwa ni umwe mu barimu 3,000 bo mu muryango Beacon bo muri Kenya. Hamwe no kwigisha abana ibijyanye n’uburenganzira bwabo, anaha amahugurwa abarimu ku buryo bwo gutoza ikinyabupfura hatabayeho gutanga igihano cyo gukubita abanyeshuri.

Yagize ati: “Mbere nari mbifiteho amakenga. Nibwiraga ko ari imitekerereze yo mu Burengerazuba [Uburayi n’Amerika], [nkumva ko] umwana w’Umunyafurika agomba gukubitwa. Ariko ubwo nayigeragezaga [iyi gahunda], numvise nduhutse nk’umwarimu. Numvise noroshye kurushaho [ku mutima]. Numvise abana barushaho kunsanga.”

Dusubiye i Mombasa, Caleb n’umuryango we baracyategereje kumenya uko bizagenda ku muyobozi w’ishuri. Gachewa yireguye avuga ko nta cyaha yakoze.

Caleb, w’imyaka 15, n’ubu biracyamugora kwiyumvisha ibyamubayeho.

Ati: “Kugira ngo mbone ubutabera, ndashaka ko uyu mugore afungwa.”

SOURCE:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment