Mu gitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Trace Awards biherutse kubera i Kigali, umwe mu bakobwa bari bitabiriye yaje yitwaje umupira wanditseho amagambo asaba ubufasha umuhanzi Diamond Platinumz, ntiyabubona icyakora atahana amadarubindi ye.
Mu gitaramo cyabaye ku wa 21 Ukwakira 2023, ubwo Diamond yajyaga ku rubyiniro hagaragaye umufana wari witwaje umupira wanditseho amagambo yo gusaba inkunga uyu muhanzi.
Uwo mufana w’umukobwa yari ahagaze mu myanya y’imbere hafi y’urubyiniro. Yari yaje yitwaje umupira wo kwambara w’umweru wanditseho amagambo mu ibara ry’umukara.
Ayo magambo yari mu Cyongereza, yagiraga ati “Diamond ndagukunda, ndashaka kuba nkawe. Byashoboka ko wanyishyurira indirimbo indirimbo ya mbere yo kwinjira mu muziki.Mpesha umugisha ndakwinginze!”
Mu minota irenga itanu Diamond yamaze ku rubyiniro ntabwo yigeze abona uyu mufana, byanatumye ava ku rubyiniro ntacyo amufashije nkuko undi yabyifuzaga.
Nubwo ubufasha yasabaga atabubonye, yagize amahirwe yo gutahana amadarubindi ye. Ubwo Diamond yari ageze hagati aririmba, yakuyemo amadarubindi yari yambaye, ayajugunya hasi kubw’amahirwe wa mufana wari waje kwaka ubufasha, arayatoragura dore ko yari hafi y’urubyiniro neza.
Diamond ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu gitaramo cya Trace Awards cyabereye muri BK Arena, aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo bya Trace Awards.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris