Polisi y’Ubuholandi yataye muri yombi umugabo witwaje imbunda wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam. Polisi ivuga ko ku wa kane uwo mugabo wagabye ibyo bitero, w’imyaka 32, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi. Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro.
Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere. Umwarimu wa kaminuza w’umugabo, w’imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro.
Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda yijimye arimo gukurwa mu nyubako y’ibitaro yambitswe amapingu. Impamvu y’ibyo bitero ntiyahise imenyekana.
Umugabo ucunga umutekano uvuga ko ari we wa mbere wageze ahabereye ibitero yabwiye BBC ko wari umunsi “uteye ubwoba”.
Uyu mugabo, ugaragara ko yahungabanye ndetse utifuje gutangazwa izina, yagize ati: “Byari biteye ubwoba cyane, biteye ubwoba cyane.”
Yavuze ko uwo mugabo witwaje imbunda atinjiye mu bitaro anyuze ku irembo.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte yagize ati: “Nifatanyije n’abazize uru rugomo, abo mu miryango yabo n’abantu bose bahiye ubwoba.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibyo bitero byo ku wa kane, abapolisi b’i Rotterdam bavuze ko uwo mugabo witwaje imbunda bari basanzwe bamuzi. Mu myaka ibiri ishize yahamijwe n’urukiko gukorera ubugome inyamaswa.
Ibitangazamakuru byo mu Buholandi byatangaje ko uwo ucyekwa yitwa Fouad L.
Polisi yavuze ko nta kintu gihari kigaragaza ko hari hari undi mugabo wa kabiri witwaje imbunda.
Ubwo kurasa kwatangiraga kuri ibyo bitaro, abakozi babonetse biruka basohoka mu nyubako y’ibitaro bari kumwe n’abarwayi, bamwe mu barwayi bari kuri bya bitanda bitwarwaho abarwayi.
Habonetse ibyapa byashyizwe ku madirishya abiri y’ibitaro, byanditseho: “Icyumba 32. Twabuze uko dusohoka!”
Barak, umunyeshuri w’imyaka 27 w’Umunya-Israel, yabwiye BBC ko yari ari mu kizamini cy’akazi ubwo kurasa kwatangiraga. Ubwo yasohokaga, yavuze ko byari biteye ubwoba, harimo kumvikana ubutumwa bwinshi bw’intabaza.
Yongeyeho ati “Ntidushobora kwiyumvisha ko yari umunyeshuri nkatwe.”
Undi munyeshuri yabwiye urubuga rw’amakuru RTL Nieuws ati: “Mbere na mbere habayeho kurasa ku igorofa ya kane. Harashwe amasasu ane cyangwa atanu. Nuko icupa ririmo uruvange rw’ibintu bigurumana rijugunywa mu cyumba cyigishirizwamo.”
Abapolisi bo mu mitwe kabuhariwe yo muri polisi y’Ubuholandi – barimo na ba mudahusha – biraye muri ibyo bitaro, ndetse n’indege za kajugujugu zabonetse ziguruka hejuru y’inyubako y’ibyo bitaro.
Mbere yuko atabwa muri yombi, polisi yavuze ko uwo ucyekwa, muremure w’imisatsi yijimye wari wambaye imyambaro njya rugamba, ashobora kuba yari ari kuri moto, kandi ko yari afite igikapu cyo mu mugongo, ibyumvisho byo mu matwi (headphones/écouteurs) hamwe n’imbunda nto ya masotela (pistolet).
SOURCE:BBC