Igitaramo cya The Ben cyimuriwe mu kigo cya gisirikare


Igitaramo The Ben agiye gukorera i Bujumbura ku wa 1 Ukwakira 2023 cyimuriwe mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo. Iki gitaramo cyamaze kwimurirwa ahitwa ‘Messe des officiers’ nk’uko byatangajwe n’umwe mu bari kugitegura.

Yagize ati “Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.”

Uwaduhaye amakuru yavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga kubera kandi bizeye ko abazacyitabira babimenya bose.

The Ben wageze mu Burundi ku wa 27 Nzeri 2023, agomba gukorera ibitaramo bibiri i Bujumbura.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Ukwakira 2023 byitezwe ko azagihuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, kuri Eden Garden Resort Bujumbura, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira ni ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5 Fbu.

 

 

 

 

 

SOURCE: Igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment