USA: Ababyeyi babangamira abana mu kwihinduza igitsina baraburirwa


Umushinga w’Itegeko waturutse mu Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena wohererejwe Guverineri wa California, Gavin Newsom utegeka ko ababyeyi batandukanye ariko barabyaranye, mu kugena uko umwana azajya asurwa n’ubundi burenganzira umubyeyi agira ku mwana we hazajya hashingirwa n’uko yitwara, aho rishimangira ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure kwihinduza igitsinda rinashimangira ko umubyeyi uzajya abitambika azajya abamburwaho uburenganzira burundu.

Kugeza ubu iri tegeko ntirigaragaza ibisabwa ngo umwana ajye kwibagisha, cyane ko muri California umwana atemerewe kubyikorera ababyeyi be batabigizemo uruhare.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Abatinganyi cya Sacramento, Agace ko muri Leta ya California, Alexis Sanchez, yavuze ko umwana ufite ababyeyi bagiye gutandukana aba agiye guhura n’ibibazo bikomeye mu buzima bwe, bityo “iri tegeko rizafasha mu mibereho myiza y’abo bana mu bihe bizaza.”

Nubwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje uyu mushinga, kugira ngo ube itegeko ni uko Guverineri wa Guverineri, Gavin Newsom, agomba kubanza kuwemeza akanawusinyira.

Ibi byakozwe kugira ngo ababyeyi bahe abana babo cyane ab’abatinganyi, uburenganzira busesuye bwo kwiyumva uko bashaka, kuko umwana utaruzuza imyaka y’ubukure atakwifatira icyemezo.

Abasenateri na none batoye ko inyandiko zijyanye no guhindura ibitsina ku bakiri bato zakomeza kugirwa ibanga mbese ntizigerweho n’ubonetse wese.

Abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bemeje ko iri tegeko kandi rizafasha mu kubahiriza imibereho myiza y’abana b’abatinganyi n’ababa mu muryango wa LGBTQ+ bose bafite ababyeyi batandukanye.

Senateri Scott Wiener wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yavuze ko iri tegeko niritorwa rizafasha mu kurinda ko abo bantu bahohoterwa mbere y’uko biba.

Ati “Ibi ni ukurinda ko umwana yatabarwa ari uko yamaze gukubitwa cyangwa kuvunwa akaboko cyangwa yahejwe mu muryango. Ibi ni ukugerageza kurinda ko hari ikintu kibi cyamubaho mbere y’uko kiba.”

Nubwo iri tegeko ryahawe umugisha n’Aba-Démocrates, ku rundi ruhande nta wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains waryemeje, aho nka Senateri Kelly Seyarto uhagarariye agace ka Murrieta muri Southern California yavuze ko abasenateri bari kwivanga mu buryo ababyeyi bagomba kurera abana babo.

Ati “Kwinjiza ibi bintu mu burere bw’umwana bizatuma ababyeyi batumvikana, ibintu bikomeze kudogera.”

Iri tegeko rije mu gihe muri Amerika abayobozi n’abandi babyeyi batumva kimwe ibijyanye n’uburenganzira bwo kwihinduza igitsina birimo nko kugabanya gufasha abihinduje igitsina.

Birimo kandi gukumira abagore bahoze ari abagabo ariko bakihinduza igitsina mu mikino y’abagore ndetse no gusaba ibigo kumenyesha ababyeyi niba abana babo bashaka kwihinduza igitsina. Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana.

Itegeko kandi rishimangira ko uku kwemerera umwana guhindura igitsina ashaka kujyana no kumureka agakoresha ibikinisho ashaka bijyanye n’ibyiyumvo bye, niba ari umuhungu yiyumvamo ubukobwa agakinisha iby’abakobwa nta ngingimira.

Ibi bizajyana no kureka uwo muhungu agasiga inzara imisatsi miremire ijyanye n’uko abyifuza, bimwe by’abakobwa.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUKAMANA Alice

IZINDI NKURU

Leave a Comment