Uwahiritse Perezida Ali Bongo kubutegetsi afite amateka atoroshye


Uwahiritse ku butegetsi  Ali Bongo wari umaze iminota mike abyina istinzi nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora yo kuyobora Gabon nyuma yo guhindura itegeko nshinga ni umusirikare mukuru akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo azwi ku izina rya Gen Brice Clotaire Oligui Nguema. 

Gen Bruce Clotaire Oligui Ngwema afite imyaka 48, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Gabon muri Maroc nyuma amwimurira muri Sénégal.

RFI yatangaje ko Oligui yiyumvise nk’uwajugunywe n’ubutegetsi bushya ku buryo atari abyishimiye. Impamvu yashyizwe ku gatebe ni uko ngo Ali Bongo yashinjaga Oligui kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2009.

Mu 2018 Bongo yagize ikibazo cyo kurwara aho yaturitse imitsi y’ubwonko bizwi nka stroke, biba ngombwa ko Oligui wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe, agarurwa mu gihugu agahabwa kuyobora Urwego rw’Iperereza mu Ishami ry’Igisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Hashize amezi atandatu yahise ahabwa kuyobora umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida, ari na wo yari akiyoboye kugeza ahiritse Bongo ku butegetsi.

Yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Girisikare ryo muri Maroc rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.

Igisirikare cyatangaje ko cyahiritse Bongo ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko atari agishoboye kuyobora igihugu. Ali Bongo wari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2009, kugeza ubu afungiye mu nzu we n’umuryango we mu gihe hatarasobanuka neza igikurikiraho.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment