Nyuma yo gukekwaho kwica uwo yarabereye Mukase, urubanza rwe rukomeje kuba urujijo


Umwaka n’amezi ane birihiritse urubanza urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie yari abereye Mukase rusubikwa rutaburanishwa mu mizi kuko igihe cyose hagiye habaho impamvu zitandukanye zituma rusubikwa.

Urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, rwamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana wari mukase ari we wamwishe, ari naho bwahereye busaba ko aburanishwa afunzwe ngo atazatoroka ubutabera, ariko Mukanzabarushimana yaburanye ahakana ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi uwamwishe.

Muri Gashyantare 2023, Urukiko rwagombaga gutangira kuruburanisha nyuma yo kurusubika inshuro nyinshi, ariko nabwo ruza gusubikwa kuko umunyamategeko wamwunganiraga yangaga gukomeza gukorana na we.

Urubanza rwahise ruhabwa itariki nshya yo ku wa 18 Mata 2023, ariko nabwo rwaje gusubikwa, bikomeza kuba urujijo ku muryango wa Akeza wifuza ko wahabwa ubutabera bwihuse.

Ubwo bageraga imbere y’urukiko, Mukanzabarushimana Marie Chantal yabwiye urukiko ko atameze neza bityo ko atiteguye kuburana, asaba ko urubanza rusubikwa.

Nyuma y’impaka hagati ye n’ubushinjacyaha, umucamanza yemeje ko urubanza rusubikwa rukazongera kuburanishwa tariki ya 22 Kamena 2023.

Uru rubanza rwaje gusubikwa rushyirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2023, ariko nabwo rwasubitswe.

Mukanzabarushimana n’umwunganira mu mategeko Me Jean-Bosco Nubumwe bagararije urukiko ko bari biteguye kuburana, ariko bagaragaza imbogamizi zijyanye no kuba ibikubiye muri dosiye byose batabasha kubigeraho.

Bagaragaje ko hari inyandiko z’abatangabuhamya mu Bugenzacyaha zitagaragara mu ikoranabuhanga, ku buryo umunyamategeko adashobora kuzibona uretse urukiko gusa.

Bagaragarije urukiko ko batiteguye kuburana batazi ibikubiye muri izo nyandiko, basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kuzigeraho no gusubikirwa urubanza.

Umucamanza yemeye ko urubanza rugomba gusubikwa kubera ko RIB yakoze amakosa ikagira ibanga izo nyandiko, kandi nyamara mu butabera nta banga ribamo.

Yahise asubika iburanisha agaragaza ko nubwo inshuro zemewe ko urubanza rugomba gusubikwa zarenze, kuri iyi nshuro biturutse ku makosa yakozwe mu Bugenzacyaha aho impapuro zirenga 15 zisa n’izagizwe ibanga ku buryo uruhande rw’uregwa rudashobora kuzisoma.

Urubanza rwahise rwimurirwa kuwa 7 Nyakanga 2023.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment